Abafana ba Rayon sports bakusanyije asaga miliyoni yo gufasha ikipe

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyugarije isi, abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kuba inyuma y’ikipe yabo, aho mu ijoro ryo ku itariki 19 rishyira 20 Werurwe 2020 hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda 1,045,752 yo kuyishyigikira.

Abafana ba Rayon Sports bakusanyije arenga miliyoni mu munsi umwe yo gufasha ikipe yabo
Abafana ba Rayon Sports bakusanyije arenga miliyoni mu munsi umwe yo gufasha ikipe yabo

Ni mu butumwa Munyakazi Sadate, Umuyobozi wa Rayon Sports yanyujije kuri twitter mu gitondo cyo ku itariki 20 Werurwe 2020, ashimira abafana b’iyo kipe bakomeje kugaragaza ubwitange.

Yagize ati “Nyuma yuko ejo mbasabye gutera inkunga ikipe yanyu ari yo yacu duhereye ku giceri cy’ijana, ndagira ngo mbamenyeshe ko biciye kuri *610# mukoze igikorwa gikomeye, kuko mwegeranyije amafaranga 1.045.752. Mwikomere amashyi, kandi igikorwa kirakomeje turashaka kugera kuri miliyoni 20 (20 mollions)”.

Bibaye nyuma y’amasaha make, Munyakazi Sadate, atanze ubutumwa bushishikariza abafana ba Rayon Sports nk’ikipe isanzwe itunzwe n’abafana, gufasha ikipe yabo mu bihe bibi byakuruwe n’icyorezo cya Coronavirus yibasiye ibihugu binyuranye ku isi.

Ubwo butumwa bwagiraga buti “Ikipe wihebeye iragukeneye, burya inshuti nya nshuti uyibonera mu bihe bikomeye. Turwanye Coronavirus tunaharanira ko itadusenyera ikipe. Ni wowe, ni njyewe, bo gufasha Rayon kudasenywa na COVID-19 utanga icyo ushoboye”.

Yasabye buri wese ushaka gufasha ikipe ya Rayon Sports gukoresha telefoni bakanda *610#, bahera ku giceri cy’ijana aho yabijeje ko amafaranga bohereza agera ku ikipe.

Aba bafana bakomeje gufasha ikipe, nyuma y’uko umukino Rayon Sports iherutse gukina na Gicumbi FC ku kibuga cyayo itabashije kugira icyo yinjiza, kuko mbere y’amasaha abiri ngo umukino utangire, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasohoye itangazo rihagarika abafana ku bibuga byose, rihita rishyirwa mu bikorwa umukino ukinwa nta bafana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka