Ababuraga amatike mu mikino ya CHAN i Rubavu bahumurijwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwiseguye ku bashatse amatike yo kwinjira mu mikino ya CHAN akayabura kubera uburiganya bw’abashaka kunguka menshi.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yagiranye na Kigali Today ku wa 25 Mutarama 2016 ku myiteguro y’imikino isigaye gukinirwa kuri Stade Umuganda, yavuze ko biteguye ko imikino izagenda neza kandi uburiganya bw’amatike bugahagarara.

Hari bamwe mu baturage ba Rubavu baguraga amatike menshi y’amafaranga 500 kugira ngo ngo baze kuyagurisha ku giciro cyo hejuru amaze gushira.

Sinamenye yagize ati “Mu mikino ibiri ibanza habaye uburiganya bw’abasahurira mu nduru, bakagenda bakarangura udutabo tw’amatike ya 500 tugashira, umukino ugatangira nta bantu kandi ku muryango batonze imirongo babuze amatike. Bakaza kuzigura ibiciro byikubye kabiri cyangwa gatatu.”

Ikibazo cy'ababura amatike yo kwinjira ngo cyakuweho
Ikibazo cy’ababura amatike yo kwinjira ngo cyakuweho

Akomeza avuga ku mukino wa mbere byakozwe ariko ku mukino wa kabiri bakurikiranye bagafata umunani babikora bagahagarikwa, ubu akaba yizeza abazajya kureba indi mikino isigaye ko bitazababaho.

Asaba abaturage kugura amatike kare ahateganyijwe; i Mahoko, mu Mujyi wa Gisenyi,i Buhura no kuri Stade ubundi bagatangira kwinjira muri Stade kuva saa saba kugeza saa cyenda umukino ugatangira saa kumi bameze neza.

Uyu Muyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga kandi ubwo buriganya bw’amatike hari abaturage benshi bwahombeje.

Ati“Turahumuriza abaturage baje kureba umupira ntibashobore kwinjira kubera ibiciro byazamuwe na ba rusahurira mu nduru. Turasaba abagura tike ko uwo bazabona abashyiraho uburiganya kuzajya badutungira urutoki akabiryozwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nzaba ndeba

gashuhe yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka