2018: Wari umwaka udasanzwe mu mupira w’amaguru mu Rwanda

2018 irangiye bamwe bamwenyura, abandi umwaka ntiwabagendekeye neza, Rayon Sports, Mukura byarakunze, APR Fc n’Amavubi ntibyakunda

Guhera ku matora ya Ferwafa aho bahanganye rukabura gica, kugera muri kimwe cya kane cya Confederation Cup kwa Rayon Sports, gusubiza ubwenegihugu abakiniye Amavubi, Mukura kongera gusohokera igihugu nyuma y’igihe kirekire, 2018 isize habaye byinshi bitari bimenyerewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni nde usimbura De Gaulle? ikibazo cyari gifitwe na benshi mu mpera za 2017, banacyambukana 2018

2017 yarangiye Nzamwita Vincent de Gaulle akuyemo kandidatire ku mwanya w’ubuyobozi bwa FERWAFA, benshi batangira gutekereza uzamusimbura.

Rtd Brig Gen Sekamana wari wiyamamaje aturutse mu ikipe y’Intare Fc, ni we waje gutsinda amatora ku majwi 45, naho Rurangirwa Louis bari bahanganye agira amajwi 7, haboneka impfabusa imwe

Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene watorewe kuyobora FERWAFA
Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene watorewe kuyobora FERWAFA

Rayon Sports yakoze ibyari byarananiye andi makipe yo mu Rwanda, igera muri ¼

Zari inzozi zari zimaze igihe zifitwe n’amakipe yo mu Rwanda, gusa Rayon Sports yaje kuzikabya itsinda Costa do Sol ibitego 3-2 mu mikino yombi, aho icyizere cyabaye cyose nyuma yo gutsinda umukino ubanza ku bitego 3-0 i Nyamirambo.

Rayon Sports yaje kwerekeza I Maputo isezerera Costa do Sol, maze yinjira mu matsinda bwa mbere mu mateka ku ikipe yo mu Rwanda, iza no kuyasoza iri ku mwanya wa kabiri ihita yerekeza muri ¼ cya CAF Confederation Cup, iza gusezererwa na Enyimba yo muri Nigeria iytsinze 5-1.

Byari ibyishimo mu magana y'abafana ba Rayon Sports ubwo bavaga i Maputo
Byari ibyishimo mu magana y’abafana ba Rayon Sports ubwo bavaga i Maputo
Ryari ijoro ry'ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports
Ryari ijoro ry’ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports nabo ibyishimo byari byose
Abakinnyi ba Rayon Sports nabo ibyishimo byari byose
I Maputo, aho Rayon Sports yakabirije inzozi
I Maputo, aho Rayon Sports yakabirije inzozi

Wari umwaka mwiza kuri Mukura, nyuma y’imyaka 17

Ikipe ya Mukura Victory Sports, ni ikipe yagize umwaka mubi muri Shampiona y’u Rwanda, aho impungenge zari zose kuko byarinze bigera ku mukino wa nyuma wa Shampiyona bigishoboka ko yasubira mu cyiciro cya kabiri.

Uko hamwe byangaga, ni ko mu gikombe cy’Amahoro urugendo rwari rugororotse, nyuma yo guhera i Rutsiro, bagakomeza basezerera AS Kigali, APR Fc ndetse banatsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma, aho byaje kubahesha itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, ihita inatsinda imikino yayo ibiri ya mbere ndetse ikaba inakomanga amatsinda.

Byari ibyishimo kuri Mukura yari itwaye igikombe cy'Amahoro nyuma y'imyaka 26
Byari ibyishimo kuri Mukura yari itwaye igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka 26
Mukura yabonye itike yo guhagararira u Rwanda ibikesha kwegukana igikombe cy'Amahoro
Mukura yabonye itike yo guhagararira u Rwanda ibikesha kwegukana igikombe cy’Amahoro
Mukura yatangiye urugendo mpuzamahanga neza, aho imaze gusezerera amakipe abiri
Mukura yatangiye urugendo mpuzamahanga neza, aho imaze gusezerera amakipe abiri

APR FC mu ruhando mpuzamahanga ntiyigeze itindayo, yasezerewe kabiri muri 2018

Ikipe ya APR Fc ni ikipe yegukanye Shampiyona y’u Rwanda, iza gusohokera u Rwanda aho muri Gashyantare yasezerewe na Djoliba yo muri Mali, iza kongera kandi gusezererwa na Club Africain yo muri Tunisia muri CAF Champions League, bituma inzozi zo kugera mu matsinda zongera kuyoyoka.

APR FC yari yanganyije na Club Africain i Kigali
APR FC yari yanganyije na Club Africain i Kigali
Kuri Stade ya Rades, APR FC yahatsindiwe ma Club Africain ihita isezererwa
Kuri Stade ya Rades, APR FC yahatsindiwe ma Club Africain ihita isezererwa

Amavubi yongeye guha abakunzi bayo umwaka mubi

Nk’uko bimaze kumenyerwa mu myaka myinshi ishize, ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye umwaka nabi isezererwa itarenze imikino y’amatsinda ya CHAN, iza no kuwusoza ibuze itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha, aho iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ndetse nta n’umukino n’umwe yari yatsinda.

Abari bagize ikipe y'igihugu Amavubi muri CHAN
Abari bagize ikipe y’igihugu Amavubi muri CHAN
Amavubi asoje umwaka ari aya nyuma mu itsinda mu guhatanira itike ya CAN 2019
Amavubi asoje umwaka ari aya nyuma mu itsinda mu guhatanira itike ya CAN 2019
Tuyisenge Jacques ni umwe mu babashije gutsindira Amavubi ariko ntiyabasha kubona amanota atatu
Tuyisenge Jacques ni umwe mu babashije gutsindira Amavubi ariko ntiyabasha kubona amanota atatu

Antoine Hey yasezeye ikipe, ihabwa Abanyarwanda

Nyuma ya CHAN, Umudage Antoine Hey watozaga Amavubi yaje guhita ayasezera, ikipe imara igihe nta mutoza mukuru. Gusa nyuma yaje guhabwa Mashami Vincent, yungirizwa na Jimmy Mulisa ndetse na Seninga Innocent, aba bose bakaba baragiyeho nyuma y’itangazo ryasabaga ko umutoza agomba kuba ari Umunyarwanda.

CAF yahannye abayobozi ba Rayon

Buri rugamba rwose rugira inkomere. Ubwo Rayon Sports yatangiraga urugendo rwo kwerekeza mu matsinda, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports baje guhanwa na CAF bashinjwa gutanga ruswa ku mukino wahuje Rayon Sports na LLB y’i Burundi, ikaba ari imwe mu nkuru zari zitegerejwe cyane nyuma y’ikirego iyi kipe yari yaratanze.

Bwa mbere u Rwanda rwakiriye CECAFA y’abagore

Nyuma yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga mu myaka yashize, u Rwanda rwaje no kwakira CECAFA y’abagore, irushanwa u Rwanda rwatangiye rwitwara neza rutsinda Tanzania, ariko riza gusozwa u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu makipe yari yitabiriye iyi CECAFA.

Amavubi muri CECAFA yasezerewe atarenze imikino y'amatsinda
Amavubi muri CECAFA yasezerewe atarenze imikino y’amatsinda

Kagere Meddie na bagenzi be baje kongera guhabwa ubwenegihugu

Nyuma y’igihe bisabwa n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ndetse n’abakinnyi ubwabo, abakinnyi barimo Meddie Kagere, Jimmy Mbaraga, Peter Otema ndetse n’abandi, baje guhabwa ubwenegihugu banagaruka mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, aho by’umwihariko Meddie Kagere yanafashije u Rwanda mu mikino bakinnye uyu mwaka.

Kagere Meddie yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Kagere Meddie yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Kagere Meddie yari yishimiye kongera kwitwa Umunyarwanda byemewe n'amategeko
Kagere Meddie yari yishimiye kongera kwitwa Umunyarwanda byemewe n’amategeko

Affaire Ambulance, andi mahari hagati ya Kiyovu na Rayon Sports

Muri uyu mwaka umubano hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu wongeye kuba mubi. Ibi byaje kuba ibindi ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yaterwaga mpaga n’ikipe ya Kirehe nyuma yo kutagaragaza imbangukiragutabara (ambulance) ku kibuga, aho ikipe ya Kiyovu Sports yabishinje Rayon Sports, ivuga ko Rayon Sports yabagambaniye igatwara ambulance bari bakodesheje.

2018 isize abakinnyi benshi babonye amakipe hanze y’u Rwanda

Uyu mwaka wa 2018, ni umwe mu myaka abakinnyi b’Abanyarwanda berekeje hanze y’u Rwanda barimo Djihad Bizimana (Waasland-Beveren/u Bubiligi), Nshuti Innocent (Stade Tunisien), Nsabimana Aimable (Minerva Punjab/India), Mvuyekure Emery (Tusker/Kenya), Danny Usengimana (Tersana SC/Egypt), Ndayishimiye Eric Bakame (AFC Leopards), Usengimana Faustin (Khaitan Sporting Club/Kuwait), Muzerwa Amin (Tusker/Kenya), Muhire Kevin (igeragezwa mu Misiri), Mukunzi Yannick (Igeragezwa muri Sweden), Mubumbyi Barnabe (Igeragezwa muri Sweden), Mugabo Gabriel (KCB/Kenya), Mico Justin na Kayumba Soter (Sofapaka FC/Kenya), Biramahire Abeddy Christophe (CS Sfaxien /Tunisia)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUKOMEREKUDUHAMAKURUMEZA

KAYINAMURAMUHAMBARA yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka