Amavubi y’Abagore yamenye itsinda arimo muri CECAFA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yashyizwe mu itsinda rya Kabiri muri CECAFA izabera Uganda kuva taliki ya 11-20/09/2016 muri Uganda

Mu muhango wabereye i Kampala kuri uyu wa Mbere, ikipe y’u Rwanda yashyizwe mu itsnda B hamwe na Tanzania na Ethiopia mu irushanwa rizaba rigizwe n’amatsinda abiri.

Iyi kipe ubwo iheruka guhura na Nigeria mu mukino wabaye mu mwaka wa 2014
Iyi kipe ubwo iheruka guhura na Nigeria mu mukino wabaye mu mwaka wa 2014

Muri Iyi CECAFA izaba igizwe n’amakipe arindiwi ari nayo yonyine yatangaje ko azitabira aya marushanwa, itsinda rya mbere rizaba rigizwe n’amakipe ane ari yo Uganda, Kenya, Burundi na Zanzibar.

Gahunda irambuye y’imikino

11/09/2016

Zanzibar vs Burundi
Uganda vs Kenya

12/09/2016

Tanzania vs Rwanda

13/09/2016

Burundi vs Kenya
Zanzibar vs Uganda

14/09/2016

Rwanda vs Ethiopia

15/09/2016

Kenya vs Zanzibar
Uganda vs Burundi

16/09/2016

Tanzania vs Ethiopia

18/09/2016, 1/2 cy’irangiza

A1 vs B2
B1 vs A2

20/09/2016

Umukino wa nyuma n’umwanya wa Gatatu

Iyi kipe y’igihugu y’abagore yari imaze imyaka igera kuri ibiri idakina, yaherukaga gukina imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika, aho iyi kipe yasezerewe na Nigeria iyitsinze ibitego 4-1 mu Rwanda, na 8-0 muri Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka