‘VAR’ izifashishwa mu mikino yose y’igikombe cya Afurika muri Cameroon

Uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi buzwi nka VAR mu mpine y’Icyongereza, ku nshuro ya mbere buzakoreshwa mu mikino yose 52 y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) kizabera muri Cameroon muri uku kwezi.

VAR
VAR

Mu gikombe cya CAN 2019 cyabereye mu Misiri, iryo koranabuhanga rya VAR ryakoreshejwe gusa guhera mu mikino ya kimwe cya kane, rikoreshwa n’abagiteguye ari bo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Mu itangazo CAF yagize iti "Mu gihe CAF itera imbere atari gusa muri gahunda yo kuvugurura isura y’imisifurire, ahubwo no kugira abasifuzi bo ku rwego rw’isi muri Afurika, ikoreshwa rya VAR mu mikino yose 52 ni intambwe iganisha mu cyerekezo cyiza".

CAF yahisemo abasifuzi 24, abungirije 31 hamwe n’abasifuzi umunani bakoresha VAR, bose hamwe bava mu bihugu 36, bo gusifura iri rushanwa ryo muri Cameroun.

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ni umwe mu basifuzi bane b’abagore bari muri iri irushanwa, akaba n’Umunyarwanda rukumbi uzarisifuramo.

Abasifuzi babiri baturuka mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Amerika ya riguru, iyo hagati na karayibe (CONCACAF), barimo Umunya-Guatemala, Mario Escobar n’Umunya-Mexique, Fernando Guerrero, uri mu basifuzi bakoresha VAR.

Hagati aho, ikipe izegukana iyi CAN ubu izahembwa miliyoni 5 z’Amadolari y’Amerika (miliyari 5 mu Mafaranga y’u Rwanda), aya akaba yiyongereyeho 500,000 by’Amadolari ya Amerika, ugereranyije n’igihembo cyahawe ikipe yayegukanye mu 2019.

Salima Mukansanga
Salima Mukansanga

Ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni 2.75 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 2.7 mu Mafaranga y’u Rwanda), mu gihe amakipe yatsindiwe muri kimwe cya kabiri azahabwa miliyoni 2.2 z’Amadolari ya Amerika, na ho ayatsindiwe muri kimwe cya kane ahabwe miliyoni 1.175 y’Amadolari ya Amerika buri kipe.

Bivuze ko habayeho inyongera ya miliyoni 1.85 y’Amadolari ya Amerika ku bihembo by’amafaranga byose hamwe, ugereranyije no mu irushanwa ryo mu 2019.

Iri rushanwa riratangira ku cyumweru ubwo Cameroun yaryakiriye izaba ikina na Burika Faso saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

var yarikenewe kari abasifuzi batwiba kandi na salima akomerezaho

paccy yanditse ku itariki ya: 9-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka