U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ine ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda “Amavubi” yasubiye inyuma ho imyanya ine ku rutonde rwa FIFA (FIFA Coca-Cola ranking) rwasohotse kuwa 12/02/2015.

Uru rutonde ngarukakwezi rwashyizwe ahagaragara rwerekana ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 72 ku isi n’uwa 19 muri Afrika, nyuma y’aho ku rutonde rwasohotse mu kwezi kwa mbere U Rwanda rwari ku mwanya wa 68 ku isi ari nawo mwanya mwiza u Rwanda rwagize mu mateka.

Amavubi yamanutse agera ku mwanya wa 72 ku isi.
Amavubi yamanutse agera ku mwanya wa 72 ku isi.

Muri Afurika

Igihugu cya Cote d’Ivoire cyegukanye igikombe cy’Afurika uyu mwaka wa 2015 cyazamutse ho imyanya umunani aho ubu kibarizwa ku mwanya wa kabiri muri Afurika no ku mwanya wa 20 ku Isi, mu gihe Algeria ikomeje kuza ku mwanya wa mbere muri Afrika naho ku isi ikaza ku mwanya wa 18.

Uko amakipe yo muri Afurika akurikiranye:

Afrika Ku isi
1. Algeria 18
2. Côte d’Ivoire 20
3. Ghana 25
4. Tunisia 26
5. Cap Verde 35
6. Senegal 36
7. Nigeria 42
8. Guinea 43
9. Cameroun 45
10. Congo DR 46

Cote d'Ivoire yatwaye igikombe cya Afurika yaje ku mwanya wa kabiri kuri uyu mugabane.
Cote d’Ivoire yatwaye igikombe cya Afurika yaje ku mwanya wa kabiri kuri uyu mugabane.

Muri Rusange

Amakipe ya mbere arindwi ntiyigeze ahinduka ugereranije n’ukwezi gushize aho Ubudage bufite igikombe cy’isi cya 2014 bukomeje kuyobora urutonde, bugakurikirwa na Argentine yabaye iya kabiri mu gikombe cy’isi.

Uko amakipe akurikirana muri rusange:

1. Ubudage
2. Argentine
3. Colombia
4. Ububirigi
5. Ubuholandi
6. Brazil
7. Portugal
8. Ubufaransa
9. Uruguay
10. Espagne

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka