U Rwanda ntirucyakiriye Senegal mu mukino ubanza (Uko impinduka ziteye)

Umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2023 wagombaga kubera kuri Stade Huye, wimuriwe muri Senegal nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi nk’uko bitangazwa na FERWAFA.

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi ari zo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’irya Senegal, umukino w’umunsi wa kabiri mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ntukibereye kuri Stade Huye.

Stade Huye ntikibereyeho umukino ubanza
Stade Huye ntikibereyeho umukino ubanza

Nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa Henry Muhire, yavuze ko impande zombi zemeranyijwe ko Senegal izakira Amavubi mu mukino ubanza ukazabera i Dakar muri Senegal, naho umukino wo kwishyura wari kuzakirwa na Senegal ukaba ari wo ubera mu Rwanda tariki ya 28/3/2023.

Ikibuga Amavubi azakiniraho na Senegal mu mukino ubanza
Ikibuga Amavubi azakiniraho na Senegal mu mukino ubanza

Ibi bisobanyuye ko ikipe y’igihugu ya Senegal yazakinira mu rugo imikino itatu ibanza yose yo gushaka itike ya CAN, naho AMAVUBI nayo akazakinira imikino ibanza hanze y’u Rwanda, iyo kwishyura yose y’u Rwanda ikabera kuri Stade Huye (Mozambique, Senegal ndetse na Benin).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka