Twaba turi abasazi, gutera inkunga Arsenal cyangwa Bayern ntacyo ukuramo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ikipe ya Bayern Munich, Arsenal ndetse na Paris Saint-Germain zimaze kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga binyuze ku bufatanye bw’impande zombi muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje tariki 01 Mata 2024 mu kiganiro n’itangazamakuru hagarukwa ku buzima bw’Igihugu, aho yabajijwe ku bufatanye u Rwanda rufitanye n’amakipe akomeye ku mugabane w’i Burayi.

Arsenal ni yo kipe ya mbere yakoranye n' u Rwanda muri iyi gahunda ya Visit Rwanda
Arsenal ni yo kipe ya mbere yakoranye n’ u Rwanda muri iyi gahunda ya Visit Rwanda

Perezida Paul Kagame abajijwe niba kugirana amasezerano y’ubufatanye hagati y’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’amakipe yo ku mugabane w’i Burayi arimo PSG, Bayern Munich ndetse na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda bitanga umusaruro, yasubije ko afasha mu kumenyekanisha ibikorwa by’Igihugu, ariko anasubiza abanenga imikoranire y’u Rwanda n’ayo makipe.

Yagize ati "Abo ni injiji rwose. Ntawe dutera inkunga, turafatanya. Ni ‘partnership’ (ubufatanye) buri wese afite icyo akora, ntabwo dutera inkunga. Gutera inkunga gute se? Twaba turi abasazi, gufata inkunga ukayiha Arsenal cyangwa Bayern Munich ntacyo ukuramo, ugomba kuba uri umusazi. Ntabwo dufite amafaranga yo kujugunya hirya no hino, nta n’amafaranga dufite rwose, uretse n’ayo kujugunya."

“Hari abantu tujya duhura, hari abaza mu bukerarugendo bakavuga ko bamenye u Rwanda ndetse n’ibigize u Rwanda binyuze mu makipe ya PSG na Arsenal ndetse na Bayern Munich".

U Rwanda rwatangiye gukorana na Arsenal binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda mu mwaka wa 2018. Nyuma y’umwaka umwe rusinye na Arsenal, muri 2019 u Rwanda rwasinye andi masezerano n’ikipe yo mu gihugu cy’u Bufaransa, Paris Saint-Germain bakunze kwita PSG.

Amasezerano ya Bayern Munich azageza muri 2028
Amasezerano ya Bayern Munich azageza muri 2028
Paris Saint-Germain yatangiye gukora n'U Rwanda muri 2019
Paris Saint-Germain yatangiye gukora n’U Rwanda muri 2019

Mu mwaka wa 2023 nibwo u Rwanda rwatangiye imikoranire n’ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’u Budage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka