Sindamenya niba nzaguma muri Rayon Sports cyangwa niba nzayivamo - Ikiganiro na Joackiam Ojera

Amezi abiri n’igice arashize umukinnyi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joackiam Ojera, ageze muri Rayon Sports aho yaje kwifatanya n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’umwaka wa 2022-2023.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, Joackiam Ojera, yatangaje byinshi ku buzima bwe muri Rayon Sports birimo n’uko yahawe amafaranga menshi n’abafana ba Rayon Sports ubwo batsindaga ikipe ya Etincelles kuri Stade ya Muhanga ibitego 2-0 ibyo n’ubu we atariyumvisha ku rukundo rw’abafana ba Rayon Sports.

Ojera yagaragaje ubuhanga kuva ageze mu ikipe ya Rayon Sports
Ojera yagaragaje ubuhanga kuva ageze mu ikipe ya Rayon Sports

Umunyamakuru wa Kigali Today yatangiye amubaza uko ubuzima bwe bumeze muri Rayon Sports nyuma y’amezi hafi abiri n’igice amaze muri Rayon Sports, maze amusubiza mu magambo y’Icyongereza yashyizwe mu Kinyarwanda.

Dore ikiganiro bagiranye:

Umunyamakuru: Joackiam Ojera uraho, ikaze kuri Kigali Today, amezi abaye abiri arengaho ugeze mu ikipe ya Rayon Sports. Ubuzima bumeze bute?

Joackiam Ojera: Ubuzima bwanjye muri Rayon Sports ntabwo bumeze nabi, buri kintu cyose kimeze neza, navuga ko nta kibazo mfitanye n’ikipe.

Umunyamakuru: Wakiriwe ute n’abafana ba Rayon Sports by’umwihariko ku mukino wawe wa mbere wambaye umwambaro wa Rayon Sports?

Joackiam Ojera: Niba nibuka neza ni Kiyovu nabanjirijeho. Wari umukino mwiza uri ku rwego rwo hejuru. Urumva gukina umukino wawe wa mbere ukabanziriza ku ikipe na yo ishaka igikombe, biguha ishusho nyayo y’uko shampiyona iteye. Ugereranyije rero n’iyo nari mvuyemo nahise mbona urwego shampiyona njemo uko iteye.

Umunyamakuru: Iyo urebye aho shampiyona igeze ubu n’uko muhagaze ku rutonde rwa shampiyona, wavuga ko mugifite amahirwe yo gutwara shampiyona? Niba ari Yego gute? Niba ari Oya gute?

Joackiam Ojera: Ndakeka ubu turi inyuma ho amanota atandatu n’uyoboye urutonde rwa shampiyona! Amanota 6 ni imikino 2 yonyine kandi turacyafite imikino hafi itandatu imbere, rero ntabwo wavuga ko tutari ku gikombe kandi tugifite amanota hafi 18 yo gukinira twitwaye neza. Ikindi twe ntabwo turimo kureba ngo ni nde uyoboye shampiyona, twe icyo tureba ubu ni ukureba umukino ku wundi mu yo dusigaje imbere kuko ugiye kwita k’ukuri imbere rimwe na rimwe uratakara, rero ugomba kwita ku mukino ufite imbere yawe ugaharanira ko ugomba kuwutsinda. Ni ho uzisanga nawe uyoboye shampiyona kuko nta mpamvu yo kwita k’ukuri imbere cyangwa inyuma, wowe ureba ku rugendo rwawe.

Rero rwose kuri twe nka Rayon Sports nanjye ku giti cyanjye turareba ku mukino ku wundi dusigaje ko tugomba kuyitsinda noneho nyuma ya shampiyona ubwo tuzareba aho tuzaba duhagaze.

Umunyamakuru: Mbere y’uko uza muri Rayon Sports hari ibyiyumviro ndetse n’ibyo wari witeze muri Rayon Sports, ubu wabihuza ute n’ibyo wabonye?

Joackiam Ojera abyinira bagenzi be bamwakira mu ikipe ya Rayon Sports
Joackiam Ojera abyinira bagenzi be bamwakira mu ikipe ya Rayon Sports

Joackiam Ojera: Ntabwo navuga ko nari mfite ibyiyumviro birenze cyangwa ibyo nari niteze muri Rayon Sports, ahubwo njye niyizereramo mvuga nti ni iki nzaha ikipe nshya ya Rayon Sports njemo? Ni iki nzaha abafana b’ikipe? Ni gute nzafasha ikipe yangiriye icyizere? Ibyo navuga ko ari byo natekerezaga. Gusa nanone sinabura kuvuga ko navugaga nti ngiye gukina muri shampiyona nshya, ni ubwa mbere ngiye gukina mu Rwanda ariko nari mbyiteguye ko nzahura n’ingorane zitandukanye, ariko mu buzima uba ugomba guhura na byo kandi njye ku giti cyanjye ndabikunda bituma ukomera ukamenya shampiyona ukinamo uko imeze, ukamenyera ikibuga kuko urabona ko nk’ino aha bakoresha ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano ndetse n’ibindi ariko ni ngombwa.

Umunyamakuru: Ku itariki ya 5 Werurwe kuri Stade ya Muhanga wahawe amafaranga n’abafana ba Rayon sports nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 2-0, waba wibuka amafaranga abafana baguhaye?

Joackiam Ojera: Eee yego bampaye amafaranga nari kumwe na mugenzi wanjye Mussa Esenu kuko sinzi neza amafaranga y’amanyarwanda ariko nijye wari uyafite niba nibuka neza yasagaga ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi (270.000) twarayabaze njye na mugenzi wanjye Mussa kuko sinari nzi neza amafaranga y’ino aha. Bayampaye kuko nari nitwaye neza muri uwo mukino, ariko ndashimira cyane abafana ba Rayon Sports bo badahwema kumba hafi bakantera ishyaka kandi nabasaba ko bajya batuba hafi buri gihe kuko ikipe irabakeneye cyane kandi ni bo dukinira.

Ubwo abafana ba Rayon Sports bamusakazagaho amafaranga
Ubwo abafana ba Rayon Sports bamusakazagaho amafaranga

Umunyamakuru: Nk’uko amasezerano yawe abivuga uri muri Rayon Sports nk’intizanyo ya URA (Uganda Revenue Authority), ese uyu mwaka nurangira uzasubira muri URA cyangwa uzaguma muri Rayon Sports?

Joackiam Ojera: Ntabwo navuga ko nzaguma muri Rayon Sports cyangwa nzayivamo kuko ntabwo nzi imigambi yabo. Niba bankeneye nkeka ko bamvugisha bakambwira icyo bankeneyeho nanjye nkagira ibyo mbasaba, nako nta byinshi ibi nabivugaho gusa njye ndifuza gukina rwose. Rero njye niteguye gukina aho ari ho hose naba ndi mu buzima bwiza, ariko reka umwaka w’imikino urangire tuzareba.

Umunyamakuru: Ariko Joackiam Ojera tugereranyirize shampiyona ya hano mu Rwanda uko umaze kuyibona na shampiyona ya Uganda wahozemo.

Joackiam Ojera: Rero shampiyona ya Uganda iratuje ariko nta mukino n’umwe wamenya uko uri burangire, buri kipe muri shampiyona ya Uganda irakomeye pe! Ariko mu Rwanda wenda nk’ibikorwa remezo bari hejuru cyane ya Uganda, rero ibyo bigatuma shampiyona imenyekana cyane no hanze y’Igihugu. Ibyo ni byo wenda shampiyona ya Uganda ibura, ariko rwose icyo naguhamiriza muri Shampiyona ya Uganda ntabwo wamenya uko umukino uri burangire kuko amakipe hariya arahangana cyane.

Umunyamakuru: Tubwire ku mukino wawe wa mbere wahuyemo na APR FC, umukeba wa Rayon Sports.

Joackiam Ojera: Uwo mukino waduhuje na APR FC ndacyeka wari uwacu pe! Uwo munsi nibwo nabonye ko koko ikipe ya Rayon Sports ari ikipe ikomeye muri iki gihugu. Kuva aho natangiriye gukina usibye mu ikipe y’Igihugu ntabwo nari narigeze mbona abafana bangana kuriya bishimye imbere yanjye kuko aho wageraga hose wasangaga abafana bishimye mu mijyi yose kandi biriya byishimo ni byo nifuza nyuma y’umwaka igihe twaba dutwaye igikombe. Naho ku bafana ba Rayon Sports bayihora inyuma, ni ukuri muratangaje kandi ni ishema kuri buri mukinnyi gukinira imbere yanyu noneho akarusho akaba yatuma mwishima.

Ojera ashimira abafana ba Rayon Sports kubera urukundo bamugaragarije
Ojera ashimira abafana ba Rayon Sports kubera urukundo bamugaragarije

Umunyamakuru: Ese haba hari amagambo y’Ikinyarwanda waba umaze kumenya?

Joackiam Ojera: hahahah ntabwo biraza neza ariko nzi nka “Mwaramutse”, “Mwiriwe”

Ojera ntaramenya niba azaguma muri Rayon Sports cyangwa niba azayivamo
Ojera ntaramenya niba azaguma muri Rayon Sports cyangwa niba azayivamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo aramenya ubwambuzi bwa Rayon !!!!@@@@

Rugero yanditse ku itariki ya: 16-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka