Kwamamaza

Sadio Mané yatowe nk’umukinnyi mwiza muri Afurika (AMAFOTO)

Umunya-Senegal Sadio Mané yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika, mu birori byabereye mu Misiri.

Samuel Eto
Samuel Eto’o Fils ni we wari uyoboye ibirori (Umuhuza w’amagambo)

Ni ibirori byari biyobowe na Samuel Eto’o Fils wahoze ari rutahizamu wa Cameroun n’amakipe arimo FC Barcelona na Inter de Milan, byaberaga mu gihugu cya Misiri.


Ku mukinnyi w’umwaka wahize abandi muri 2019, Sadio Mané na Mohamed Salah ba Liverpool, ndetse na Riyad Mahrez wa Manchester City ni bo bahatanaga, birangira umunya-Senegal Sadio Mané acyegukanye.

Asisat Oshoala wa FC Barcelone na Nigeria yabaye umukinnyi w
Asisat Oshoala wa FC Barcelone na Nigeria yabaye umukinnyi w’umwaka mu bagore

Mu bagore, Asisat Oshoala ukomoka muri Nigeria akanakinira FC Barcelone, ni we wegukanye iki gihembo, bikaba ari inshuro ya kane agitwaye.

Hanatowe kandi ikipe y’umwaka igizwe na:

Andre Onana, Serge aurier, Joel Matip, Kalidou Koulibaly, Achraf Hakimi, Idrissa Gana Gueye, Riyad Mahrez, Hakim Ziyech, Mohamed Salah, Pierre Emerick Aubameyang, Sadio Mané.

Byari ibirori binogeye ijisho

Ibihembo byose byatanzwe muri rusange

Umukinnyi w’umwaka mu bagabo: Sadio Mane (Senegal & Liverpool)

Umukinnyi w’umwaka mu bagore: Asisat Oshoala (Nigeria & Barcelona)

Umukinnyi w’umwaka mu marushanwa ahuza amakipe muri Afurika: Youcef Belaïli (Algeria & Esperance / Ahli Jeddah)

Umukinnyi w’umwaka ukiri muto: Achraf Hakimi (Morocco & Borussia Dortmund)

Umutoza w’umwaka mu bagabo: Djamel Belmadi (Algeria - Algeria)

Umutoza w’umwaka mu bagore: Desiree Ellis (South Africa)

Ikipe y’umwaka mu bagabo: Algeria

Ikipe y’umwaka mu bagore: Cameroon

Umuyobozi w’ikipe mwiza: Moise Katumbi (TP Mazembe)

Federasiyo y’umwaka: Federasiyo ya Misiri (Egyptian Football Association)

Igitego cy’umwaka: Riyad Mahrez (Algeria ikina na Nigeria, ku mukino wa 1/2 wa CAN 2019 yabereye mu Misiri)

Igihembo cy’umwihariko: Kojovi Obilale wahoze ari umunyezamu wa Togo

Ikipe nziza y’abakinnyi 11 bakomoka muri Afurika

Umunyezamu: Andre Onana

Ba myugariro: Achraf Hakimi, Serge Aurier, Joel Matip, Kalidou Koulibaly

Abakina hagati: Idrissa Gueye, Riyad Mahrez, Hakim Ziyech

Ba rutahizamu: Mohamed Salah, Sadio Mane, Pierre-Emerick Aubameyang

MENYA UMWANDITSI

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka