Rutahizamu André Onana yatunguwe ku isabukuru ye y’amavuko

Umukinnyi André Esombe Onana wa Rayon Sports yatunguriwe mu kibuga n’abakinnyi bagenzi be n’abafana, bamumenaho amazi nyuma y’umukino Rayon Sports yari yakiriyemo Rwamagana FC iyitsinda ibitego 2-0 ifata umwanya wa mbere.

Ubwo umukino wasozwaga, byagaragaraga ko Onana yari yibagiwe ko afite isabukuru, abakinnyi bari kumwe na Rwaka umutoza wungirije, bamukoraho uruziga ari nako bamumenaho amazi baririmba bati “Happy Birthday Onana”.

Abafana muri sitade, na bo bahise bakoma ya mashyi yabo y’urufaya bati, Onana, Onana, nyuma yo kumumenaho amazi bazanye gato (gateau) abakinnyi batangira kuyimusiga mu isura yose, ari na ko ibyishimo byamurenze, agerageza kubacika abahunga bamwirukaho ari nako bamuririmbira.

Ibyo byose byabaga Umuyobozi wa Rayon Sports Jean Fidèle Uwayezu aseka aho yabikurikiraniraga aho yari yicaye mu myanya y’icyubahiro aho yari kumwe n’abafana b’imena, barimo abigeze kuyobora iyo kipe mu myaka yashize.

André Esombe Onana, amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports, aho afatwa nk’umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri iyo kipe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NDABAKUNDAA RAYON

KABERAJBOSCO yanditse ku itariki ya: 16-12-2022  →  Musubize

Nishimiye amakur mutugezaho

Eric yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Umukinnyi uri kugenda atera ikirenge mucyabandi bakiniye rayon nka kasirye,diara,majidi nabandi ibi byakozwe nabafana nibwo budasa bwabarayon bravo kbs

Kayitare yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka