Rayon Sports yujuje imyaka itatu idatsinda APR FC (Amafoto)

Wari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022. Rayon Sports yari yakiriye yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino witabiriwe n’abafana benshi. Abitabiriye ntibakanzwe n’ibiciro byari bihanitse, dore ko itike y’amafaranga make yari ibihumbi bitanu (5000Frw).

Umukino watangiye saa cyenda n’iminota mirongo itatu n’itatu, ikipe ya Rayon Sports itangira irusha ikipe ya APR FC. Mu minota 10 ya mbere Rayon Sports yari imaze kubona koruneri ebyiri ariko zitagize icyo zitanga. Ku munota wa karindwi, myugariro wa Rayon Sports Nizigiyimana Karim yahawe umupira na Manace Matatu na we awuzamukana anyuze ku ruhande rw’iburyo, yinjira mu rubuga rw’amahina, Niyomugabo Claude amukinira nabi ariko umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko ntacyabaye.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwiharira iminota y’igice cya mbere ariko APR FC na yo inyuzamo igasatira. Ku munota wa 37 Manishimwe Djabel yahaye umupira Fitina Ombolenga ku ruhande rw’iburyo na we ahita awuhindura ariko myugariro Niyigena Clement awushyira muri koruneri yatewe neza na Djabel Manishimwe. Kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge, yashyizeho umutwe ariko umupira unyura ku ruhande rw’izamu rya Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports.

APR FC yatangiranye impinduka igice cya kabiri ikuramo kapiteni Jacques Tuyisenge wasimbuwe na Bizimana Yannick maze itangira igice cya kabiri bitandukanye n’igice cya mbere. Ku munota wa 53 Fitina Ombolenga yahawe umupira na Byiringiro Lague maze ashatse kuwuhindura myugariro wa Rayon Sports Niyigena Clement awushyira muri koruneri n’umutwe. Iyo koruneri yatewe na Djabel Manishimwe ikorwaho na Aimable Nsabimana wagaruye umupira mu rubuga rw’amahina ba myugariro ba Rayon Sports bananirwa kuwukuraho, usanga Mugisha Gilbert wenyine imbere y’izamu ariko ateye ishoti rikomeye umupira uca ku ruhande rw’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka zitandukanye asimbuza abakinnyi. Ikipe ya APR FC ku munota wa 70 yongeye gukuramo Mugisha Gilbert wasimbuwe na Ishimwe Anicet umenyereweho gukina neza asimbuye n’ubwo uyu munsi atari ko byagenze. Nyuma y’iminota itatu Rayon Sports na yo yakuyemo Manace Matatu asimburwa na Rudasingwa Prince na we ariko ntiyagira icyo agaragaza kidasanzwe.

Ku munota wa 81 Iranzi Jean Claude umaze iminsi akinishwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso nyamara amenyerewe nk’ukina ibumoso ariko imbere yasimbuwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney usanzwe amenyerewe kuri uwo mwanya.

Muvandimwe yari amaze iminsi afite ikibazo cy’uburwayi. Yahise atera kufura nziza igera ku mutwe wa myugariro Niyigena Clement, ateye umupira, umuzamu Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Ubu ni na bwo buryo bwa nyuma bukomeye bwabonetse muri uyu mukino warangiye amakipe anganyije ubusa ku busa. Ubaye umukino wabo wa 24 banganyije mu mateka y’ayo makipe mu mikino 94 amaze gukina.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 41 mu gihe itegereje uko umukino uhuza Kiyovu Sports na Gicumbi kuri iki Cyumweru urangira. Rayon Sports yo yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 33.

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka