Rayon Sports na Police FC zifuzaga kotsa igitutu APR Fc zaguye miswi (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wasozaga indi, Rayon Sports yaguye miswi na Police Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, aho aya makipe yombi yanganyaga amanota buri yose yifuzaga gutsinda uyu mukino, ngo habe hasigaramo inota rimwe inyuma ya APR Fc iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Mu mukino aya makipe yombi yagerageje gushaka uburyo bwo gutsinda igitego, nta n’imwe byahiriye kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radou, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Nizeyimana Mirafa, Olokwei Commodore, Oumar Sidibe, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert, Michael Sarpong.

Police Fc: Gahungu Habarurema, Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Celestin, Mpozembizi Mohamed, Moussa Omar, Ngendahimana Eric, Iyabivuze Osee, Munyakazi Youssuf Lule, Ndayishimiye Antoinne Dominique, Mico Justin
Nshuti Dominique Savio


Uko indi mikino yagenze

Ku wa Kabiri tariki 03/12/2019

Gicumbi FC 1-1 APR FC

Ku wa Gatatu tariki 04/12/2019

SC Kiyovu 1-2 Marines FC
Mukura VS 0-1 AS Muhanga
Rayon Sports FC 0-0 Police FC
Heroes FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
Espoir FC 2-3 Etincelles FC

Amafoto: Nyirishema Fiston

MENYA UMWANDITSI

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

[email protected] FC, biragaragara ko mufite ubuyobozi be=wiza imbere muri Equipe!! Consistency mufite muyikomeze muzarangiza muri 3 zambere!

Courage cyanee!

Muhanga Oyee yanditse ku itariki ya: 4-12-2019  →  Musubize
Muhanga Oyee yanditse ku itariki ya: 4-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka