Rayon Sports itsinze APR FC ubwa gatatu yikurikiranya inayitwara Super Cup 2023

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0, mu mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super Cup 2023), wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yatwaye Super Cup 2023
Rayon Sports yatwaye Super Cup 2023

Ikipe ya APR FC niyo yatangiye isatira kuko mu minota itatu ya mbere yari yabonye koruneri, yaturutse ku mupira wari utewe na Apam Assongue, Rayon Sports bakawushyira hanze. Uyu musore ku munota wa gatanu yongeye gufatira umupira hagati mu kibuga, aracenga kugeza mu izamu ahinduye umupira Rayon Sports bawukuraho.

Rayon Sports itakinaga neza yazamukanye umupira wahawe Youssef Rharb hagati, maze agakorerwa ikosa ryavuyemo kufura na Niyibizi Ramadhan. Uyu mupira w’umuterekano ku munota wa gatandatu watewe na Heritier Luvumbu neza maze Charles Baale akozaho umutwe, uruhukira mu izamu rya APR FC uvamo igitego cya mbere.

Ku munota wa 9 APR FC yabonye amahirwe yo kwishyura ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu, Hategekimana Bonheur, washatse gukina n’amaguru ngo ahe umupira Rwatubyaye Abdoul, ariko ugahita ufatwa n’Umunya-Cameroon nubwo izamu ryari ryambaye ubusa ntacyo yaribyaje, kuko umupira yawuteye hejuru.

Charles Bbale yishimira igitego cya mbere yatsinze muri Rayon Sports
Charles Bbale yishimira igitego cya mbere yatsinze muri Rayon Sports

Ku munota wa 22 APR FC yakinaga neza yahushije ikindi gitego cyari cyabazwe, ubwo Shaiboub Eldin yakinanaga na Victor Mbaoma wahise awucomekera uyu munya-Sudani wari winjiye, maze awuteye umunyezamu wa Rayon Sports yongera kuyirokora.

Ku munota wa 34 APR FC yihariye igice cya mbere cyose mu guhererekanya umupira, yongeye kubura uburyo ubwo Shaiboub Eldin yakinanaga umupira na Joseph Apam Assongue, maze uyu musore akawuha Umunya-Nigeria Victor Mbaoma utagaragaye cyane, ariko ashatse gutera mu izamu ntibyamukundira.

Iminota 45 y’igice cya mbere cyihariwe na APR FC yabonyemo koruneri zirindwi, Rayon Sports nta n’imwe ibonye, cyarangiye iyi kipe yari yarushijwe itsinze igitego 1-0.
Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri amakipe yombi yabonye uburyo butandukanye, haba kuri rutahizamu Charles Baale wa Rayon Sports, wabonye uburyo yateye hejuru kimwe na Joseph Apam na we wabubonye, agahita awutera hejuru.

Bishimira igitego
Bishimira igitego

Ku munota wa 64 w’umukino, Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ubwo yakuragamo Serumogo Ally wagowe n’uyu mukino cyane, asimburwa na Mucyo Didier wanahise atuma hanoneka koruneri ya mbere, mu gihe Kanamugire Roger na we utitwaye neza hagati yasimbuwe na Mvuyekure Emmanuel.

Ku munota wa 69 hakozwe izindi mpinduka, Rayon Sports ikuramo Youssef Rharb naho APR FC ikuramo Ruboneka Jean Bosco ishyiramo Mugisha Gilbert, wahise ahinduranya uruhande na Joseph Apam wagiye iburyo uyu musore we akajya ibumoso asanzwe akinaho.

Kugeza ku munota wa 75 Rayon Sports nayo yageragezaga guhanahana, ariko APR FC ariyo ikiri hajuru dore ko yari imaze kubona koruneri 11. Ku munota wa 77 Rayon Sports yongeye gusimbuza inahindura imikinire ihita ikina yugarira, ikuramo Heritier Luvumbu ishyiramo Kalisa Rashid mu gihe Nsabimana Aimable yasimbuye Charles Bbale, ihita ikinisha ba myugariro batatu mu mutima w’ubwugarizi.

Umutoza wa APR FC yabibonye we ahita ahindura amayeri, yongera imbaraga mu busatirizi akuramo myugariro Ishimwe Christian, ashyiramo rutahizamu Nshuti Innocent ndetse anakuramo Joseph Apam ashyiramo Ndikumana Danny.

Uku guhindura amayeri y’imikino ariko byahiriye Rayon Sports, kuko ku munota wa 86 Nshimiyimana Yunusu yakoreye ikosa Ojera Joackiam, umusifuzi agatanga penaliti, yahawe Kalisa Rashid uheruka kuva muri AS Kigali, ayitsinda kiba igitego cya kabiri cya Rayon Sports, kikaba cyari icya mbere kuri we muri iyi kipe.

Iminota 90 y’umikino yarangiye maze hashyirwaho itanu y’inyongera, Rayon Sports yari yamaze kubona izindi mbaraga yabonyemo indi penaliti ku ikosa ryakozwe na Niyibizi Ramadhan, agusha Ojera Joackiam. Iyi penaliti ni na we wayiteye inshuro ebyiri ahantu hamwe, kuko mbere yayiteye umusifuzi atari yasifura akayimusubirishamo akanayitsinda, uyu mukino wari uwa 99 hagati ya Rayon Sports na APR FC, warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-0, byari ku nshuro ya gatatu itsinze mukeba mu mwaka umwe.

Rayon Sports yegukanye Super Cup ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kuyitwara bwa mbere mu 2017 n’ubundi itsinze APR FC 2-0.

Ojera Joackiam ahagurutsa Ishimwe Christian bari bahanganye
Ojera Joackiam ahagurutsa Ishimwe Christian bari bahanganye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mukanya turatsinda gasogi 3-0

Byiringiro yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

Reyon nikomereze aho ariko ishake rutahizamu pee

Umwizawase Jean pierre yanditse ku itariki ya: 13-08-2023  →  Musubize

APR yazize kugura nabi rutahizamu Mbaoma Yambeshye ibintu yakinye sibyanyuze NYAMUKANDAGIRA IKENEYE No9 #Murakoze

KING OMBORENGA yanditse ku itariki ya: 13-08-2023  →  Musubize

Noneho se ko yazanye abanyamahanga ikaba itsinzwe na Mukeba 3-0 izajya kurecruta abanyaburayi.......

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka