Mu gihe yitegura gukina umukino ukomeye uzamuhuza na Kiyovu Sports,umutoza wa rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yamaze gutangaza abakinnyi 18 azifashisha,abakinnyi bongeye kugarukamo Kwizera Pierrot utari wakinnye umukino Rayon Sports yatsinzemo Gicumbi 2-0,ndetse n’umukino iyi pe yanganije na Muhanga 0-0.
Aba bakinnyi batangajwe n’umutoza Ivan Jacky Minnaert mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu mujyi wa Kigali,ikiganiro cyabaye nyuma y’imyitozo yakozwe n’ikipe ya Rayon Sports ku zuba ryinshi ku kibuga cy’imyitzo giherereye kuri Ferwafa.
Abakinnyi 18 bazakina na Kiyovu
Ndayishimiye Eric, Bashunga Abuba, Tubane James, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Niyonkuru Djuma Radjou, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier “Sefu”, Mugisha François “Master”, Kwizera Pierrot, Mugheni Fabrice, Nshuti Savio Dominique, Nzayisenga Jean d’Amour "Mayor", Irambona Eric, Manishimwe Djabel, Mugenzi Cedric, Muhire Kevin na Ismaila Diarra.
Ikipe ya Rayon Sports izakina na Kiyovu Sports kuri uyu wa gatatu ku i Saa kumi n’ebyri z’umugoroba,umukino uzabera kuri Stade ya Kigali nyuma y’umukino uzahuza AS kigali na Mukura ku i Saa Cyenda n’igice.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|