Neymar yatangaje ko agiye guhagarika gukinira ikipe y’igihugu

Umukinnyi Neymar da Silva Santos Junior wamamaye mu mupira w’amaguru, yavuze ko igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar ari cyo ashobora gusezereraho gukinira ikipe y’Igihugu cye cya Brazil.

Ibitangazamakuru nka CNN na Sky Sports ni bimwe mu byatangaje iyi nkuru. Neymar Junior ubu afite imyaka 29 y’amavuko, bikaba ubusanzwe bitamenyerewe ko umukinnyi yasezera kuri iyi myaka. Icyakora Neymar na we avuga ko ku myaka 30 atazaba ari umukinnyi ukuze ku buryo yasezera ku mupira w’amaguru, ahubwo ngo azabikora mu rwego rwo kwita ku buzima bwe cyane cyane bwo mu mutwe.

Yagize ati “Ntekereza ko 2022 ari cyo gikombe cy’Isi cya nyuma kuri njye kubera ko ntabwo numva ko nzaba ngifite imbaraga zo mu mutwe”.

Yongeyeho ati “Nzakora igishoboka cyose mparanire intsinzi y’Igihugu cyanjye, nsohoze inzozi zanjye kuva nkiri umwana kandi ndizera ko nzabigeraho.”

Ikinyamakuru DAZN cyagarutse ku byo Neymar yatangaje byerekeye imvune yagize mu gikombe cy’Isi cya 2014, ati “Ni bimwe mu bihe bibi nagize mu mwuga wanjye byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy’Isi , gukina kimwe cya kabiri kirangiza na finale ntabwo nashoboraga kuba nanyeganyeza ibirenge byange, natangiye kurira menye ko ntagishoboye gukina.”

Ati “Banjyanye mu bitaro baransuzuma, umuganga yambwiye ko amfitiye inkuru mbi n’inziza. Yambajije iyo nkeneye kumva, mubwira imbi ati “Ntukiri mu gikombe cy’Isi, ndarira ndamubaza nti ubutumwa bwiza ni ubuhe? Yambwiye ko habuze santimetero ebyiri ngo imvune ibe yatuma ntazongera kugenda ukundi”.

Neymar Junior ukomoka muri Brazil, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Paris Saint-Germain igenderaho akaba afitanye n’iyi kip amasezerano yo kuyikinira kugeza muri 2025. Imwe mu mpamvu zitumye avuga ko agiye guhagarika gukina umupira akiri muto ngo ni ukubera ibibazo by’imvune yagiye agirira mu gukina umupira w’amaguru.

Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare
Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka