Ndayishimiye Célestin wa Police FC ashobora kubisikana na Muhoza Tresor muri Musanze FC

Myugariro wa Police FC Ndayishimiye Célestin ashobora kubisikana na myugariro wa Musanze FC Muhoza Tresor wifuzwa cyane na Police FC.

Célestin Ndayishimiye (wambaye nimero eshatu) arifuzwa na Musanze FC kugira ngo ibahe Muhoza Tresor
Célestin Ndayishimiye (wambaye nimero eshatu) arifuzwa na Musanze FC kugira ngo ibahe Muhoza Tresor

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, umunyamabanga wa Musanze FC Rutishereka Makuza Jean, yagize ati "Biracyari ibyifuzo kuba Police FC ishaka Muhoza Tresor, birashoboka ariko ntiturabiganiraho kuko Tresor ni umukinnyi wacu.”

Yongeyeho ati “Umukinnyi we ntabwo nzi niba abyifuza ariko natwe turacyamukunda kuko ni umukinnyi wacu."

Kigali Today yifuje kumva icyo abakinnyi bireba babivugaho, ivugana na myugariro wa Musanze FC Muhoza Tresor, ayemerera ko Police FC yamuganirije. Yagize ati "Ni byo koko Police FC yaranganirije, nababwiye ko mfite amasezerano ya Musanze FC igisigaye ni uko amakipe yombi aganira. Nk’umukinnyi nditeguye rwose kuko akazi kanjye ni ugukina.”

Yongeyeho ati “Umukinnyi wese yifuza gutera imbere mu mwuga we akinira ikipe yisumbuyeho. Kuri njye navuga ko kwerekeza muri Police FC byaba ari amahirwe mbonye kandi nabyaza umusaruro."

Ku bijyanye no kuba yabona umwanya wo gukina, Muhoza Tresor yavuze ko afite ubushobozi bwose bwo kuba yahatanira umwanya n’umukinnyi wese bakina ku mwanya umwe.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Musanze FC yifuza gutanga Muhoza Tresor muri Police FC, Police FC ikayiha Ndayishimiye Célestin ikongeraho miliyoni zirindwi.

Si ubwa mbere Musanze FC yaba igurishije umukinnyi muri Police FC kuko yatanzemo Harerimana Obedi, Imurora Japhet, Nduwayo Valeur, Mpozembizi Mohammed na Ngendahimana Eric bose banyuze muri Musanze FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka