Iminota 10 ya mbere y’umukino yaranzwe no gutangira neza umukino kwa Musanze FC kuko yari imaze kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports kenshi ibona n’imipira y’imiterekano (koruneri). Nko ku munota wa gatatu, umunyezamu Simon Tamale yarokoye ikipe ya Rayon Sports ku mupira wari utewe n’umutwe na Mathaba Lethabo, umupira awushyira muri koruneri itagize ikiyivamo.
Rayon Sports yakomeje kugorwa n’ikibuga cya stade Ubworoherane gisanzwe kigora amakipe menshi, ariko noneho by’akarusho imvura ikaba yari yakiguyemo. Kugorwa n’ikibuga byatumaga idashobora kubaka imikinire yayo yo hasi igakoresha imipira miremire itayihiraga.
Ku rundi ruhande, Musanze FC yari mu rugo ku kibuga imenyereye nubwo na yo yakinaga imipira miremire ariko yo yashyiraga no hasi igakina bikanayihira ikagera imbere y’izamu rya Rayon Sports cyane, ikaba yabonye koruneri zitagize icyo ziyimarira.
Ku munota wa 43 Rayon Sports yabonye amahirwe, akaba ari na yo yonyine akomeye yabonye mu gice cya mbere ubwo Héritier Luvumbu Nzinga yafataga umupira hagati agacenga rimwe maze agatera ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gad ariko arishyira muri koruneri itagize icyo itanga, iminota 45 irangira amakipe yombi anganya 0-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza, ikuramo Tuyisenge Arsene wakinaga anyura iburyo imbere, ishyiramo Charles Bbaale. Ibi byatumye Iraguha Hadji watangiye akina imbere ku ruhande rw’ibumoso ahita ajya ibumoso, uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda akina iburyo.
Musanze FC ariko ntabwo yahaye Rayon Sports umwanya wo gukoresha izi mpinduka kuko ku munota wa 50, rutahizamu Peter Agblevor yahawe umupira maze yinjirana ba myugariro mu rubuga rw’amahina. Bananiwe kumukuraho umupira atsinda igitego cya mbere cya Musanze FC yagiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri.
Musanze FC yakomeje kurusha Rayon Sports cyane hagati mu kibuga mu guhererekanya imipira. Byatumye ikomeza kugera ku izamu rya Simon Tamale cyane. Ku munota wa 61 Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Mohamed Wade, yongereye imbaraga hagati mu kibuga akuramo Iraguha Hadji wakinaga ku ruhande ashyiramo Kalisa Rashid ukina hagati.
Rayon Sports yari yongeyemo Bugingo Hakim wasimbuye Ishimwe Ganijuru Elie na Rudasingwa Prince wasimbuye Mugisha François, ku munota wa 75 yatsinze igitego ku mupira wari uturutse kwa Bugingo Hakim, umunyezamu Muhawenayo Gad abanza kuwufata kuko yari ahanganye na Rudasingwa Prince, umupira ujya mu izamu gusa umusifuzi Rulisa Patience yemeza ko ari igitego.
Abakinnyi ba Musanze FC bagaragaje kutemera iki gitego bavuga ko umunyezamu yasunitswe binatera imvururu kugeza ku musifuzi wo ku ruhande wavuze ko atari cyo maze na Rulisa Patience na we yisubiraho.
Muri iyi minota imvura yari yamaze no kugwa, Rayon Sports yakinaga neza igera imbere y’izamu rya Musanze FC ariko amahirwe ntayisekere. Iyi kipe yo mu Karere ka Musanze ariko na yo yakomeje kwitwara neza yotsa igitutu ishaka igitego cya kabiri.
Umukino warangiye Musanze FC itsindiye Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane igitego 1-0 isubirana umwanya wa mbere n’amanota 16 mu mikino irindwi imaze gukinwa. Rayon Sports izakira Sunrise FC ku munsi wa munani wa shampiyona, mu gihe Musanze FC izakirwa na Muhazi United.
Indi mikino yabaye:
AS Kigali 1-0 Police FC
Etoile de l’Est 0-1 Muhazi United
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ohohohoh! Ese maye.niyo mpamvu Nyirangarama ari bucece. Ikipe bayikubise.
Musanze yasubiranye umwanya wa1 yari yambuwe na APR FC ntabwo Ari Reyosport yari yawuyambuye Murakoze! Kand dukunda amakuru meza muduha !
Musanze yaturuhije ariko sinibaza impamvu karisa abanzahanzepe