Mukura yatangaje abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Ikipe ya Mukura VS yashyize ahagaragara abanyamuryango bayo bazize iyi jenoside.

Babinyujije ku rubuga rwabo, Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs, imwe mu makipe yashegeshwe ikanatakaza benshi (abakinnyi, abafana n’abatoza) muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994; yamaze gutangaza urutonde rw’abamaze kumenyekana.

Mukura ni imwe mu makipe amaze iminsi yitwara neza muri Shampiona y'uyu mwaka
Mukura ni imwe mu makipe amaze iminsi yitwara neza muri Shampiona y’uyu mwaka

Urutonde rwatangajwe na Mukura VS

1. Gakuba Paul (wabaye Perezida wa Mukura)
2. Ngarambe Faustin
3. Masabo Laurent
4. Kayitakire Athanase
5. Karenzi Pierre Claver
6. Nsonera Pierre
7. Ngango Félicien
8. Ntagorama
9. Ndakaza Joseph
10. Kanamugire
11. Karabaranga Serevillien
12. Mulindahabi Charles
13.Mukubu Rucyahana Faustin
14. Rutiyomba
15. Rugema
16. Karongire
17 Kente Emmanuel
28. Kayihura Camille
19. Sitaki Charles
20. Théophile Rutagengwa,
21. Musisi Jean Paul
22. Rudasingwa Justin
23. Rutegazihiga Martin
24. Mugirwa Eugene
25. Rutiyomba Janvier.

Dusubiye mu mateka ya Mukura VS....

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’abazi cyane Ikipe ya Mukura mbere ya 1994 na nyuma yaho, bemeza ko ikipe ya Mukura ya mbere ya 1994 yari ikomeye cyane kurusha ikipe ya Mukura VS y’ubu, ndetse bikaba binaterwa cyane no kubura inkingi za mwamba zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kayitare Léon Pierre, Umuyobozi ushinzwe tekinike mu ikipe ya Mukura akaba yaranayikiniye mbere ya 1994, yagize ati "Ikipe ya Mukura yahoze ari ikipe ikomeye ntiyigeze isubira mu cyiciro cya kabiri. Gusa nyuma ya 1994 yagiye igira intege nkeya ariko ikomeza gukora ibishoboka nubwo byagendaga bigorana kubera kubura abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abaterankunga bayo; ari na byo ubona bikiyigiraho ingaruka na n’ubu.”

Kigali Today kandi yaganiriye na Mugengana Wellars, Padiri muri Diyosezi Gatolika ya Butare, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Visi Perezida ushinzwe amarushanwa, ndetse n’umuvugizi; ubu akaba ari Umujyanama wa Perezida wa Mukura VS.

Padiri Mugengana wanaburiye umubyeyi we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati “Ikipe ya Mukura kera yatwaraga ibikombe byinshi, usibye igikombe cya Shampiona cyari cyarayinaniye. Ariko urebye Mukura ya mbere ya Jenoside ni yo yari ikomeye, kuko biragoye kugira ngo ubu twongere kubona abayobozi bitangira ikipe nk’abo twatakaje, ariko buhoro buhoro bishobora kuzaza.”

Aya ni amwe mu mateka twasangijwe na Padiri Mugengana Wellars ndetse na Kayitare Léon Pierre (wahoze ari umukinnyi wa Mukura).

Mukura ya mbere y’imyaka ya za 1990

Mukura kuva yashingwa ahagana mu mwaka wa 1963 yahoze ari ikipe ikomeye kuko yari ikipe y’abaturage ndetse ifashwa n’abaturage bayikunda.

Iyi kipe yaje gukomera cyane kuva muri za 1978 kugera muri 1990, yatwaye ibikombe birimo icy’uwa 5 Nyakanga, icya pentekositi, ndetse n’ibindi bikombe byinshi byategurwaga mu gihugu.

Mukura yatwaye igikombe mu mwaka wa 1986
Mukura yatwaye igikombe mu mwaka wa 1986

Mukura hagati ya 1990-1994

Ubwo intambara yo kubohora igihugu yatangiraga mu mwaka wa 1990, habayeho guhagarara kwa Shampiona, icyo gihe abantu b’i Ngoma bashinze ikipe yitwa ASTRIDA naho aba Butare bakomeza ikipe ya MUKURA. Nyuma y’aho Shampiona isubukuriwe ayo makipe yaje guhura Mukura itsinda Astrida 1-0, byemezwa ko hakomeza Mukura ariko hanongerwamo abakinnyi beza bo muri Astrida.

Muri 1993, Shampiona yakiniwe mu matsinda abiri maze ikipe ya Mukura ikina umukino wa nyuma wa Shampiona ariko itsindwa na Kiyovu 3-0 .

Muri iyo myaka kandi ni bwo hatangiye gufungwa abitwaga ibyitso bya FPR-Inkotanyi, ndetse hafunzwe benshi mu bayobozi ba Mukura biza kuvamo urupfu rw’uwari umuyobozi wayo, Gakuba Paul kuko yafunzwe arwaye ntiyabona uko akomeza kwivuza uko bikwiye.

1993-1994

Muri byo bihe imipira yari yarahagaze, abakinnyi bamwe bo mu ikipe ya Mukura batangiye gutekereza guhiga bagenzi babo, bamwe mu babaga i Ngoma bajya guhiga bagenzi babo bari batuye i Tumba.

Bamwe bo mu bwoko bw’Abahutu b’abicanyi batangiye kwita bagenzi babo bo mu bwobo bw’Abatutsi “Inzoka” ndetse banatangira guhiga bamwe mu bayobozi babo.

Mu mwaka wa 1993, umwe mu bayobozi ba Mukura witwaga Semwaga Felix, ubwo Ndadaye Melchior wayoboraga u Burundi yapfaga, yafashe imodoka akajya asaba Abahutu gukomera ku bumwe bwabo anabamenyesha ko bagomba kuba maso.

Amacakubiri arakomeza, Abatutsi baricwa ndetse no mu ikipe ya Mukura abakinnyi, abakunzi n’abayobozi b’Abatutsi baricwa ku buryo bamwe mu bari abakinnyi ba Mukura nka Gashirabake n’uwitwaga Bakari babigizemo uruhare.

Nyuma ya 1994 ikipe ya Mukura yongeye kwiyubaka

Ntibyatinze ko yongera gukina kuko [Depite] Gasarabwe Jean Damascene, yegeranyije abantu, itangira ikinira i Kigali.

Mukura ahagana mu mwaka wa 2000,De G -d: Meme Tchite, Claude Gaza, Niyitunga Richard, Kalulika Dieudonne, Ndayiragije Michel, Muvunyi Fils Ndefi, Pagari, Nshimiyimana Canisius, Hamissi, Kidumu, Ishimwe Claude (RIP)
Mukura ahagana mu mwaka wa 2000,De G -d: Meme Tchite, Claude Gaza, Niyitunga Richard, Kalulika Dieudonne, Ndayiragije Michel, Muvunyi Fils Ndefi, Pagari, Nshimiyimana Canisius, Hamissi, Kidumu, Ishimwe Claude (RIP)

Muri 1997, Abraham Nayandi, Mugengana Wellars n’abandi bakunzi ba Mukura bariyegeranije maze bagarura ikipe ya Mukura i Butare (Mu Karere ka Huye) ari na ho ibarizwa kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

sinshobora kwibagirwa rafiki yangu Martin

kabano Billy Bosco yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Mukura n’ikipe yacu turayikunda kandi tuyirinyama kandi ihumure ntibizongera.

Bwanakweri J Bosco yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

My dad was a big fan of Mukura Victory sport.. He was killed in the genocide of tutsi on 7th.April . 1994 at Giporoso Remera.. May his soul and all the souls of the tutsis who perished in the genicide of tutsi 1994 in Rwanda keep resting in peace.. We still remember U as it has happened now..

Ntamakemwa yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

natwe nkabakunzi bamukuru twifatanije nayo nabandi banyarwanda bose twibuke abacu

ntakirutiman pierre yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka