Mukansanga yagarutse mu Rwanda nyuma yo gukora amateka muri CAN 2021

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, yaraye ageze i Kigali, akubutse muri Cameroun aho yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo (CAN 2021).

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart hamwe n’abasifuzikazi bagenzi be barimo Umutoni Aline, Murangwa Usenga Sandrine na Umutesi Alice bari bamuzaniye indabo, yakirwa ndetse n’abo mu muryango we.

Mukansanga yavuze ko ari iby’agaciro kuba yarahagarariye abandi bagore, amahirwe yahawe akayabyaza umusaruro. Yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwamwubatsemo icyizere ari na cyo cyatumye agera aho ageze. Aboneraho no gushimira Abanyarwanda bose bamushyigikiye.

Salima agarutse mu Rwanda nyuma yo gukora amateka yagarutsweho n’bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku Isi nk’umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo. Uwo mukino wo mu Itsinda B wahuje Guinée na Zimbabwe yawusifuye ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka