Mu mwambaro wa Made in Rwanda, Amavubi yerekeje muri Cameroun muri CHAN (AMAFOTO)

Itsinda ry’abantu 53 ririmo abakinnyi 30 b’Amavubi, berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN, aho bagiye bambaye umwambaro wa Made in Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu berekeje mu gihugu cya Cameroun mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), mu marushanwa atagerejwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo, aho Amavubi azakina umukino wa mbere ku wa Mbere tariki 18 Mutarama na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala.

Umukino wa kabiri w’Amavubi uzaba tariki 22 Mutarama ahura na Maroc nawo ukazabera kuri Stade de la Réunification , naho uwa gatatu usoza amatsinda ukazaba 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea Amavubi akina na Togo.

Abakinnyi berekeje muri Cameroon

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

NIBAGENDE.BAGERAGEZE,AMAHIRWE MASA,MASA

ERIC kizenga yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Imana izabafashe mutsinde

Nsanzimana yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

eheeee iyi kipe irikucyangwe kabisa ariko navuzeko nitwara icyisi aribwo nzazana umugore ubu ngize 33

pilot yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Uko bazi kwifotoza neza bizanatange umusaruro.. Twizere ko batagiye muri defile de mode ahubwo ari football

Clement yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Baraberewe rwose; harya buriya umuntu uri kureba imyambaro bambaye hari ukuntu ahita amenya ko ari MADE IN RWANDA?

Reverien yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

ABANYARWANDA TWAGIYE TUBONA IMPINDUKA MUNZEGO ZITANDUKANYE(INZEGO Z’UMUTETANO,UBUZIMA,UBUHINZI N’UBWOROZI,...)NINGOMBWA KO ABABISHINZWE BAKORA IBISHOBOKA BYOSE N’UMUPIRA W’AMAGURU UGATERA IMBERE KDI BIRASHOBOKA KUKO HARI BYINSHI BYAKOZWEMO AMAVUGURURA BYARI BIKOMEYE KURUTA.

Hertier ISHIMWE yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Ntawanga kugenda ngo adasitara,mureke amavubi agende nanatsindwa azaba yize icyo ubutaha yakosora.
Gusa niba dushaka ko umupira mu Rda ukomera ugatera imbere kwikubira kuveho,umubyeyi iyo azanye itonesha mubana be urugo ntirukomera,iyo bamwe barya abandi ntibarye bamwe mubana baragwingira,amamiliyoni ashyirwa mumavubi muri APR baheho nandi makipe nibwo umupira uzakomera hage haboneka nabaserukira igihugu bakomeye.
Gusangira tubigire umuco GUTONESHA tubyamagane

Batista yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

hajye..ntabwo ari hage

salim yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka