Mu mpera z’iki cyumweru umuriro uraka mu mupira w’amaguru

Binyuze kuri dekoderi ya Startimes, abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, Afurika no ku mugabane w’u Burayi, muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 07/10/2022 nta rungu bagira kuko babasha gukurikirana imikino itandukanye y’amakipe yo mu Rwanda inyura kuri Magic Sports TV CH 265 & CH 251 ( Dish) shene usanga kuri Decoderi ya StarTimes gusa iyi ikaba ari na yo shene mukurikiraniraho imikino yose ya shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.

Muri izi mpera z’icyumweru kuri uyu wa Gatandatu tariki 8/10/2022 kuri StarTimes World Football CH 254 kuri DTT (antene y’udushami) na CH 245 kuri DTH (Dish cyangwa igisahane), haranyuraho umukino w’imbonekarimwe mu gihugu cy’u Budage uzwi ku izina rya Classico cyangwa se Klassiker mu kidage, bisobanuye uguhangana hagati y’amakipe abiri ari yo Dortmund na Bayern München, abakeba b’ibihe byose muri iyi shampiyona y’u Budage ya Bundesliga.

Kimwe mu bikomeza uyu mukino ni uko aya makipe yombi akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona. Bayern ni iya gatatu n’amanota 15, irayanganya na Dortmund iri ku mwanya wa 4.

Mu nshuro 108 aya makipe amaze guhura muri Bundesliga, Bayern ni yo yatsinze inshuro nyinshi.

Iyi ni Classico cyangwa se Klassiker ya mbere kuri Rutahizamu Sadio Mane, umunyasenegali ukinira Bayern Munich.

Muzakurikira kandi irushanwa rya CAF Confederation Cup rizaba tariki 08/10/2022
saa cyenda (15:00) aho AS Kigali izakina na Al Nasri yo muri Libya. Umukino uzanyura live kuri Magic Sports TV.

Kugira ngo urebe iyi mikino ndetse n’indi, biragusaba kugura ifatabuguzi rya StarTimes, ukagura abonema ya Classic y’ukwezi ku 8000frw cyangwa ukagura iy’icyumweru ku 2700frw ku bakoresha DTT naho kubakoresha DTH (Dish ) bo bagura abonema ya Smart bouquet y’ukwezi 9500 frw cyangwa 3300 frw ku cyumweru.

Iyi mikino kandi mushobora kuyikurikira munyuze kuri Application ya StarTimes ON, igihe wahuje decoderi yawe n’iyi application ukoresheje iyi link : https://app.adjust.com/9169t6e aha ubasha no kureberaho izindi shene zisaga 150 ziri Live kuri iyi App.

Mu rwego rwo gufata neza abafatabuguzi bayo, StarTimes yongereye umubare wa shene zarebwaga zirenga 20 by’umwihariko abakoresha bouquet ya Nova ku barebera kuri antene y’igisahane ( Dish ) harimo izishobora gufasha abana b’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusubira cyangwa kubahugura mu masomo bize mu rurimi rw’icyongereza cyane cyane shene ya CH 309 yitwa Mindset Learn TV, hamwe n’izindi.

Umukino wa AS Kigali na Al Nasr, na wo mwawukurikira kuri StarTimes
Umukino wa AS Kigali na Al Nasr, na wo mwawukurikira kuri StarTimes

Ubu kandi ushobora no kugura Televiziyo ya Flat ya pousse 32 iri ku 162,000 frw bakayiguhana na dekoderi ya StarTimes ikoresha antene y’udushami irimo ifatabuguzi ry’ukwezi ku buntu ureba shene zose.

Hari kandi na Flat za smarts pousse 43 ziri kugura 311,000frw bakayiguhana na dekoderi ya StarTimes ikoresha antene y’igisahani irimo ifatabuguzi ry’ukwezi ku buntu ureba shene zose.

Abakoresha smartphone na bo biroroshye cyane, downloadinga APP ya StarTimes ON, uyihuze na Dekoderi yawe maze wirebere shene zirenga 150 ku buntu n’imikino itandukanye, series na filmes nziza igihe cyose aho uri hose!!!

Kugeza ubu StarTimes ni cyo kigo kiyoboye muri Afurika gicuruza ibijyanye n’iyerekanamashusho rigezweho (Digital TV) mu ndimi zitandukanye, igifaransa n’icyongereza, wongeyeho n’izindi zikoreshwa muri Afurika, ikaba ifite abafatabuguzi bakoresha antene z’ibisahane (Dish) basaga miliyoni 13 ndetse n’abakoresha antene z’udushami (DTT) barenga miliyoni 20 mu bihugu birenga 30.

StarTimes kandi ifite amashene ya televiziyo arenga 600 anyuzwaho ibikorwa bitandukanye 75% byayo ni ayo muri Afurika naho 25% ni mpuzamahanga.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka