Mesut Özil yahagaritse gukina umupira w’amaguru

Uwo mukinnyi mpuzamahanga wamenyekanye mu makipe atandukanye, ndetse akanitwara neza cyane mu gikombe cy’Isi cya 2014, ibyatumye izina rye rirushaho kwamamara, yafashe uwo mwanzuro ukomeye nyuma yo gukomereka inshuro zitandukanye.

Mesut Özil yahagaritse gukina umupira w'amaguru
Mesut Özil yahagaritse gukina umupira w’amaguru

Ni inkuru yatangajwe n’ibinyakamakuru bitandukanye, birimo na www.Ouest-France cyavuze ko uwo mukinnyi wakiniye amakipe azwi cyane muri ruhago ku rwego mpuzamahanga nka Real Madrid, Arsenal n’izindi, arangije igihe cye cyo gukina (carrière), ku myaka 34 nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Ku itariki 22 Werurwe 2023, nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mesut Özil, yatangaje ko “ahagaritse gukina football nk’umwuga”.

Ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Nyuma yo gutekereza neza, ntangaje ko uhereye ubu mpagaritse gukina football by’umwuga. Nagize amahirwe yo kuba umukinnyi wa football w’umwuga mu myaka cumi n’irindwi (17), kandi numva ngomba gushima ku buryo bw’agahebuzo ayo mahirwe nabonye. Ariko mu byumweru bishize, aya mezi ashize, nyuma yo gukomereka kenshi, byakomeje kugenda bigaragara ko igihe kigeze cyo kuva muri uru rubuga runini rwa football”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka