Menya ibigwi bya Pitso Mosimane wamamaye muri ruhago ubu akaba ari umutoza

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, muri gahunda y’ikiganiro ‘Umusiportifu w’icyumweru, Kigali Today na KT Radio byahisemo kubagezaho ibigwi bya Pitso Mosimane, wakinye umupira w’amaguru akanawutoza mu makipe atandukanye.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe amwe mu mateka y’umutoza w’umunyabigwi ku mugabane wa Afurika, Pitso Mosimane, ubusanzwe amazina ye yitwa John Hamilton Mosimane, akaba yaravutse taliki ya 26 Nyakanga 1964. Yavukiye mu mujyi wa Kagiso mu gace kitwa Krugersdorp ho mu burengerazuba bw’umujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Mosimane yashakanye na Moira Mosimane babyarana abana 2 aribo Lelentle ndetse na Kopano Musimane. Pitso Musimane yakunze umupira kuva cyera dore ko anawutoza yarawuconze, kuko yatangiye urugendo rwe nk’umukinnyi mu 1982 kugeza 1984 mu ikipe ya Jomo Cosmos ho muri Afurika y’Epfo, icyo gihe yakinaga icyiciro cya mbere.

Nyuma yaho yaje kwerekeza mu makipe nka Mamelodi Sundowns, Orlando Pirates mbere y’uko yerekeza mu gihugu cy’u Bugereki mu ikipe ya Ionikos Football Club, ubwo yatozwaga na Nikos Alefantos.

Mosimane amaze guhesha Al Ahly Super Cup 2
Mosimane amaze guhesha Al Ahly Super Cup 2

Pitso yaje gukomereza mu gihugu cy’u Bubiligi mu makipe nka KFC team Rita Berlaar ndetse na Qatari Club Al Sadd, ari na yo yasorejemo guconga ruhago, maze agaruka iwabo mu ikipe ya Supersport United nk’umutoza wungirije, ubwo yari yungirije umunya Zimbabwe, Bruce Grobbelaar, aza no kuyibera umutoza mukuru mu mwaka 2001-2007 aho yasoreje ku mwanya wa Kabili muri shampiyona yo muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa shampiyona wa 2001-2002 ndetse no mukwaka wa 2002 na 2003.

Pitso Mosimane yakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana, aho yakiniye imikino 7 gusa kugeza muri 2007, nyuma nibwo yaje kuguma mu ikipe y’igihugu nk’umutoza yungirije umunya Brazile, Carlos Alberto Parreira, ndetse banakomezanyije mu gikombe cy’isi cya 2010, cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Ku ya 15 Nyakanga 2010, Mosimane yagizwe umutoza mushya wa Afurika y’Epfo ahabwa amasezerano y’imyaka ine, aho yayitoje kugeza mu 2012.

Guhera mu 2012 kugeza mu 2020, Pitso Mosimane yari umutoza mukuru w’ikipe ya Mamelodi Sundowns, aho yaje gutwarana na yo igikombe cya CAF Champions League atsinze ikipe ya Zamalek yo mu misiri ibitego 3-1, bituma Mamelodie iba ikipe ya 2 muri Afurika y’Epfo yari yegukanye CAF Champions League nyuma ya Orlando Pirates yari yarabigezeho mu 1995.

Mosimane amaze kuzuza ibikombe 3 bya Super Cup. nta wundi mutoza w'Umunyafurika urabigeraho
Mosimane amaze kuzuza ibikombe 3 bya Super Cup. nta wundi mutoza w’Umunyafurika urabigeraho

Ku ya 30 Nzeri 2020, Pitso yeguye ku mirimo yo gutoza ikipe ya Mamelodi Sundowns maze nyuma y’iminsi micye muri uko kwezi, yerekanwa nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihangange yo mu gihugu cya Misiri ya Al Ahly.

Ku ya 27 Ugushyingo 2020, Mosimane yatwaranye na Al Ahly igikombe cya 9 cya CAF Champions League nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma, umukeba w’ibihe byose Zamalek, ndetse anakatisha itike yo gukina igikombe cy’isi cy’ama Club cyabereye mu mujyi wa Al Rayyan (Doha) muri Qatar.

Nyuma yo gutsinda Palmeiras kuri penariti, Al Ahly yegukanye umwanya wa 3 nyuma ya Club de Fútbol Tigres yo muri Mexique yegukanye umwanya wa 2, ndetse na Bayern Munich yo mu Budage, ari na yo yegukanye icyo gikombe.

Mosimane yongeye kwegukana igikombe cya CAF Champions League ku ya 17 Nyakanga 2021 ari kumwe na Al Ahly, kiba igikombe cya 10 cya CAF Champions League Al Ahly itwaye, cyari icya 2 Mosimane atwaye ku ngoma ye ari kumwe na Al Ahly nyuma yo gutsinda Kaizer Chiefs ibitego 3-0.

Pitso Mosimane aherutse kwegukana igikombe kiruta ibindi ku mugabane wa Afurika ‘CAF Total Super Cup gihuguza ikipe yatwaye CAF Champions League n’iyatwaye CAF Total Confederations Cup, ahigitse igikomerezwa cyo muri Maroc, Raja Athletic Club, nyuma yo kuyitsindira kuri penaliti. Byahise binamugira umutoza wa mbere wa Afurika wegukanye ibikombe bya CAF Super Cup byikurikiranya, ndetse aba n’Umunyafurika wa mbere ubashije kwegukana Super Cup eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka