Kwizera Olivier wasinyiye Gasogi azakina umukino uzayihuza na APR FC

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu amavubi Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Gasogi United amasezerano y’amezi atandatu kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019. Biteganyijwe ko azakina umukino wa gicuti uzahuza ikipe ya Gasogi United na APR FC.

Biteganyijwe ko uyu mukino uzabera kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza saa cyenda z’umugoba.

Kwizera Olivier yari amaze iminsi akinira ikipe ya Volcano FC ikina imikino y’abakozi(RPST) kuva mu kwezi kwa 10.

Nyuma yo gusinya Kwizera Olivier yavuze ko ashaka kwitwara neza kugira ngo asinye igihe kirekire, yagize ati”nasinye muri Gasogi united amezi atandatu kugira ngo nitware neza, nimara kwitwara neza ibiganiro by’amasezerano y’igihe kirekire aakorwa”.

Yakomeje avuga ko Gasogi United ari ikipe irimo abakinnyi bato kandi batanga icyizere kandi ko yiteguye gukorera hamwe nabo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday , umuyobozi wa Gasogi united Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yagize ati”Kubaka ikipe ni urugendo , tumaze kubona abakinnyi 2 ,Ndikumana Tresor na Kwizera Olivier , dusigaje abandi bakinnyi babiri ba Rutahizamu.”

Ku masezerano ya Kwizera Olivier KNC yavuze ko yasinye amezi atandatu gusa amahirwe menshi ngo nuko azongererwa amasezerano nataramuka agiye ahandi.

Umutoza wungirije wa Gasogi united Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso yavuze ko babonye umukinnyi mwiza bari bakeneye , yagize ati” Olivier ni umukinny mwiza we na Tresor Ndikumana ni abakinnyi mpuzamahanga bakinira amakipe y’igihugu yabo , ubonako ari abakinnyi bafite icyo bazafasha Gasogi United.”

Uyu mutoza yakomoje no ku mukino wa gicuri ikipe ya Gasogi United izakina na APR FC , yavuze ko aba bakinnyi bombi bazakina umukino wa APR FC kuri uyu wa Gatandatu ararika abakunzi b’umupira kuzitabira uyu mukino.

Kwizera Olivier yazamukiye mu kipe ya APR FC , yavuyemo yerekeza muri Bugesera fc ,akomereza muri Free state stars yo muri Afrika y’epfo ,ubu yerekeje muri Gasogi united .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gasogi ikozemuti tuyirinyuma nibadutangarize nabarutahizamu murakoze

Niyigena safari yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka