Jacques Tuyisenge yahawe nimero azambara muri APR FC

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Jacques Tuyisenge yemerewe na mugenzi we Nizeyimana Djuma ko agomba kumuha nimero 9 asanzwe yambara mu ikipe y’igihugu we akambara nimero 7.

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rw’ikipe ya APR FC ,Djuma Nizeyimana yemeye gutanga nimero 9 yari asanzwe yambara ayiharira rutahizamu mushya w’iyi kipe Jacques Tuyisenge .

Djuma Nizeyimana azambara nimero 7 yari isanzwe yambarwa na Nkomezi Alexis watandukanye n’iyi kipe.

Nimero 7 Djuma Nizeyimana yahisemo kwambara yaherukaga kwambarwa na Nkomezi Alexis wayambaye nyuma ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi wayambaye nyuma yo kugaruka muri APR FC n’abandi bakinnyi barimo Benedata Janvier.

Ubusanzwe Jacques Tuyisenge yambara nimero 9 mu ikipe y’igihugu Amavubi, muri Gormahia, muri Petro Atletico de Luanda no muri Police FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka