Ishimwe Kevin wahagaritswe na APR FC yirukanwe burundu

Umutoza w’ikipe ya APR FC Adil Mohamed yatangaje ko umukinnyi Ishimwe Kevin uheruka guhagarikwa by’agateganyo, yanirukanywe burundu kubera imyitwarire mibi.

Tariki 29/10/2020 ni bwo ikipe ya APR Fc yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinni Ishimwe Kevinkubera imyitwarire itari myiza yamuranze, aho yahise anirukanwa mu mwiherero w’ikipe ubera I Shyorongi.

Ishimwe Kevin yirukanwe muri APR FC burundu
Ishimwe Kevin yirukanwe muri APR FC burundu

Ku munsi w’ejo mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa APR FC Adil Mohamed nyuma y’umukino bakinnyemo na Sunrise, yadutangarije ko uyu mukinnyi yirukanwe burundu nyuma yo kumuragoza kenshi kubera imyitwarire ariko bikanga.

Yagize ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

Ishimwe Kevin wari umaze umwaka umwe muri APR FC, yayigiyemo avuye muri AS Kigali, akaba yaranayuze mu makipe ariko Rayon Sports ndetse na Pepiniere yatozwaga n’umutoza Kayiranga Baptiste

Shakisha izindi nkuru

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka