Intare FC yongeye kwanga gukina na Rayon Sports

Ikipe ya Intare FC kuri uyu wa gatatu yandikiye FERWAFA ko itaza gukina na Rayon Sports umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro wari kuba ku isaha ya saa cyenda.

Rayon Sports yageze ku kibuga Intare zirabura
Rayon Sports yageze ku kibuga Intare zirabura

Muri iyi baruwa yasinyweho n’umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito bavuze ko nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cya komisiyo y’ubujurire bahisemo kwituriza mu rwego rwo kwirinda guhangana.

Uyu mukino ku nshuro ya mbere wari uteganyijwe tariki 8 Werurwe 2023 wimurirwa tariki 10 Werurwe ari naho hatangiriye ikibazo Rayon Sports yikura mu irushanwa nyuma ikagaruka ari byo Intare FC itumva.

Ibaruwa Intare FC yanditse
Ibaruwa Intare FC yanditse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahhhhh
Intare yakagombye gukina uyu mukino kuko nubundi nacyo iramira
Murakoze

Regis yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka