Imyitozo rusange na shampiyona mu Rwanda ntibizasubukurwa mbere ya Kanama

Mu nama yahuje amashyirahamwe y’imikino yose yo mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yafashe ingamba zijyanye n’imyitozo rusange ndetse n’amarushanwa.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo hateranye inama y’abaminisitiri idasanzwe, ifata imyanzuro itandukanye irimo ingamba nshya zijyanye n’icyorezo cya Coronavirus, aho by’umwihariko muri siporo hari hanzuwe ko ibikorwa bya siporo kimwe n’ibindi bihuza abantu benshi bikomeza guhagara, ariko imyitozo y’umuntu ku giti cye ikaba yakorwa.

Imyitozo rusange izasubukurwa muri Kanama 2020
Imyitozo rusange izasubukurwa muri Kanama 2020

Kuri uyu wa Kabiri guhera i Saa kumi z’umugoroba, Minisiteri ya Siporo yakoranye inama n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino bose mu Rwanda, aho mu ngingo bagomabaga kuganiraho harimo kwiga ku ngengabihe yo gusubukura ibikorwa bya siporo mu Rwanda, nk’uko amakuru yizewe atugeraho abyemeza

Nyuma y’iyi nama, mu myanzuro yafashwe ni uko imyitozo rusange ndetse no ku makipe atandukanye, igomba kuzasubukurwa byibura mu kwezi kwa munani 2020, naho amarushanwa akinirwa mu gihugu imbere akazasubukurwa muri Nzeli 2020.

Shampiyona izasubukurwa byibura muri Nzeli 2020
Shampiyona izasubukurwa byibura muri Nzeli 2020

Ku marushanwa u Rwanda rwakwitabira ashobora gukinirwa hanze y’u Rwanda, muri iyi nama banzuye ko byibura yakongera kwitabirwa nayo muri Nzeli 2020, gusa ariko igihe haba indi myanzuro igaragaza ko icyorezo cya Coronavirus cyagabanutse ku buryo bugaragara, izi gahunda zagenda zigizwa imbere ho ukwezi kumwe.

Ku munsi w’ejo, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryari ryirinze gutangariza CAF igihe amarushanwa y’umupira w’amaguru azasubukurirwa, bayimenyesha ko izahabwa umwanzuro bitarenze tariki 30/05/2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka