Imbuga za internet z’amakipe yo mu Rwanda ntizikora neza

Zimwe mu mbuga za internet z’amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ziracyagaragaramo amakosa no kudatangira amakuru ku gihe.

Nyuma y’uko amakipe amaze gutera imbere hirya no hino ku isi aba afite imbuga (websites) zifasha abifuza kumenya amakuru y’ayo makipe ku buryo bworoshye.

Si ko mu Rwanda bimeze n’ubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu bimaze gutera imbere mu ikoranabuhanga nk’uko ubushakashatsi ndetse n’andi ma raporo mpuzamahanga abigaragaza.

Nyuma yo kubona u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga, twatereye ijisho no muri Siporo maze tugerageza gusura imbuga zitandukanye z’amakipe ya hano mu Rwanda, gusa siko yose afite izo mbuga, dore ko hari n’izigeze kuzigira ariko ubu zikaba zidakora kubera impamvu zitandukanye

Rayon Sports ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda,gusa urubuga rwayo rugizwe n’ifoto y’ikipe gusa

Iyi kipe ni imwe mu makipe yahoze afite urubuga rwa internet aho uwashakaga amakuru yayo yanyuraga kuri www.rayonsports.net gusa ubu iyo umuntu arusuye asanganirwa n’ifoto y’ikipe ya Rayon Sports gusa iyo foto ni iy’uyu mwaka w’imikino.

Uru rubuga rurangwaho ifoto imwe,nta kindi wabonaho
Uru rubuga rurangwaho ifoto imwe,nta kindi wabonaho

AS Kigali ifite urubuga rugaragara neza,gusa usomye ibyanditseho urumirwa

Iyi ni ikipe y’umujyi wa Kigali,ikipe izwiho kuba mu makipe afite ubushobozi,ikipe idakunze kurangwaho n’ibibazo by’amikoro.

Iyi kipe mu minsi mike nayo yafunguye urubuga rwa inernet (www.askigali.rw), urubuga rugaragara ko rukoze neza, igerageza no gushyiraho amakuru ajyanye n’ikipe ku gihe, ariko iyo ugerageje gusoma ibyanditse bisaba gusesengura cyane bitewe n’imyandikire.

Udashishoje ntiwamenya icyo ibyanditse kuri uru rubuga bishaka kuvuga
Udashishoje ntiwamenya icyo ibyanditse kuri uru rubuga bishaka kuvuga
Benshi bacyeka ko handitse UMUTSI (ni nako bimeze),gusa bashakaga kwandika UMUNSI
Benshi bacyeka ko handitse UMUTSI (ni nako bimeze),gusa bashakaga kwandika UMUNSI

APR Fc yahoranye urubuga rwiza,gusa ubu rwarafunzwe

Iyi kipe nayo muri Shampiona ishize yari ifite urubuga rwatangaga amakuru y’ikipe ku gihe, gusa ubu uru rubuga ntirukora, n’ubwo amakuru atugeraho avuga ko rwaba ruri gutunganywa.

Uru rubuga rwa APR Fc ntirugikora
Uru rubuga rwa APR Fc ntirugikora

Mukura VS idafite amikoro akomeye,gusa urubuga rwayo ni ntamakemwa

Uru rubuga rwa Mukura VS y'i Huye ni urwo gushimwa
Uru rubuga rwa Mukura VS y’i Huye ni urwo gushimwa

Twagerageje kuvugana na bamwe mu barebwa n’izi mbuga, maze tuvugana na Gakwaya Olivier, Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, maze atubwira bafite gahunda yo kuvugurura urubuga rw’iyi kipe ariko atari vuba cyane

Yagize ati " gahunda iracyahari yo kuvugurura urubuga rwacu,gusa impamvu bitahise bikorwa ni uko atari cyo kihuturwaga ugereranije nibindi bihari byihutirwa"

Ese abagakwiye gufashwa n’izi mbuga babivugaho iki?

Iyo uganiriye n’abanyamakuru benshi b’imikino mu Rwanda, bakubwira ko babangamiwe n’imikorere y’izi mbuga, by’umwihariko hari benshi banazifata nk’izitariho cyane ko izikora ari nke nazo gusa ugasanga hari ibyo kuzinenga.

Sam Karenzi,umunyamakuru wa Radio Salus mu kiganiro twagiranye yagize ati " Birababaje kubona nk’ikipe ikomeye abantu bubaha ishyira imbaraga mu gukora urubuga, ariko nyuma yaho ugasanga ba nyirazo ntibashyize imbaraga mu mikorere myiza yazo, ku buryo hari n’izo ureba ugasanga uwazanditseho nta n’ubwo ashobora byibuze interuro y’ikinyarwanda"

Yakomeje agira ati "ubusanzwe izi mbuga zagakwiye kuba zifasha Abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bari hanze bifuza kumenya amakuru y’ikipe, ababishinzwe babyitayeho byagirira akamaro ikipe ubwayo ndetse n’abandi muri rusange, kuko ikibura ni ubushake no kumenya akamaro kazo"

Twaganiriye kandi na Jules Karangwa, ni umunyamakuru wa Royal Tv/Royal FM adutangariza ko usanga n’uburyo amakuru ari kuri izo mbuga (nke) aba yatanzwe kuyizera bigoye, ndetse zikaba zitanafasha abo zageneye gufasha.

Yagize ati "Iyo urebye kuri izi mbuga, ukareba imyindikire iba iriho, biragoye no kwizera ko ayo makuru make ariho yaba ari ukuri, byaba byiza ababishinzwe bashatse abantu bafite ubumenyi mu gucuka neza imbuga za internet, cyangwa abandi bantu basobanukiwe n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru bakaba aribo bazikoraho"

"Akenshi iyo turi mu biganiro by’imikino, hari abakunzi b’amakipe baba batubaza amakuru avugwa mu makipe bakunda, wagerageza kuvugisha abayobozi b’ikipe bakakubwira ko bagusubiza mu kanya, umunsi ukaba warangira nta gisubizo baguhaye, ndetse wajya no ku mbuga z’ayo makipe (aho ziri), ugasanga nta makuru ariho"

"Ntabwo zifasha abo zagenewe icyo zashyiriweho,benshi mu bayobzo b’amakipe ntibaramenya neza akamaro kazo, kuko urebye telefoni bakira buri munsi, bagakwiye kuba amakuru babazwa bayashyira ku mbuga zabo" Jules Karangwa umunyamakuru wa Royal Tv na Royal FM.

Mu Rwanda hari amakipe 16 y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, gusa abashije kuba afite imbuga za internet kugeza ubu ni amakipe abiri gusa ariyo AS Kigali ndetse n’ikipe ya Mukura Victory Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urakoze turikosora muri post zubutaha niyi twayikozoye
askigali.rw developer

amini yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka