Ibya Kylian Mbappé na Paris Saint-Germain bikomeje gufata intera: Mbappé yeruye aravuga
Umubano wa Kylian Mbappé na Paris Saint-Germain ukomeje kuba mubi nyuma y’aho uyu mukinnyi abamenyesheje ko adateganya kongera amasezerano n’Ikipe ya Paris Saint-Germain, azarangira muri Kamena 2024.
Nyuma y’uko ikinyamakuru "L’Equipe" gitangarije ko umukinnyi Kylian Mbappé yamaze kwandikira ikipe ye ayimenyesha ko atazongera amasezerano yo kugera muri 2025, umwuka ukomeje kuba mubi hagati ye n’ikipe ye.
Ubuyobozi bwa PSG, bivugwa ko bwatunguwe n’iyo baruwa, bwabonye nyuma y’uko Ikinyamakuru ‘L’Equipe’ gitangaza ayo makuru, iyi kipe yo uruhande rwayo kugeza ubu bikaba ari uko naramuka atongereye amasezerano ubu, bagomba guhita bamugurisha kugira ngo atazagendera Ubuntu.
Ikipe ikomeza gushyirwa mu majwi ko ari yo Mbappe azahita ajya gukinira nyuma yo kuva muri PSG, ni Real Madrid, gusa Kylian Mbappe akaba yatangaje ko atigeze asaba kwerekeza muri iyi kipe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Gazzetta dello Sport.
Yagize ati “Sinigeze nsaba kuva muri Paris Saint-Germain cyangwa kujya muri Real Madrid. Icyo nabwiye ikipe ni uko ntazongera amasezerano yo kugera muri 2025, sinigeze nganira n’ikipe ya njye ibijyanye n’ingingo yo kuba nakongera amasezerano yo kugera muri Kamena 2025, ni uko bimeze”
Kylian Mbappe kandi abinyujije kuri Twitter yavuze ko ibivugwa ari ibinyoma, ko azakomeza gukinira PSG no muri ‘saison’ itaha, kuko ari Ikipe yishimiye kubamo.
Si ubwa mbere uyu mukinnyi bivuzwe ko yifuje kuva muri Paris Saint-Germain bigateza ibibazo, aho ubwo haruka kongera amasezerano yemeje ko mu biganiro yagiranye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, icyo gihe yamusabye ko yaguma mu Ikipe ya Paris Saint Germain.
- Kylian Mbappé yari yongereye amasezerano ariko arimo ingingo y’uko ashobora no kongerwa kugera muri 2025
Kylian Mbappé naramuka avuye muri Paris Saint-Germain azaba abaye umukinnyi wa kabiri ukomeye uyivuyemo, nyuma ya Lionel Messi nawe uherutse gukina umukino we wa nyuma, bikaba bivugwa ko na Neymar ari mu nzira zisohoka muri iyi kipe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|