Huye: Club Ibisumizi yatashye sitade inakora siporo

Ubwo abanyehuye batahaga sitade yabo, ariyo Sitade Huye, Club Ibisumizi yaboneyeho gukora gahunda yayo ngarukamwaka yo guteza imbere siporo.

Club Ibisumizi yakoze urugendo rw’ibirometero 14 n’amaguru, biruka gakegake kuri “mucaka”, guturuka kuri sitade Huye kugera mu Gako mu Murenge wa Huye, ndetse no kugaruka kuri sitade. Mu Gako aha ni aho basanzwe banyura bazamuka umusozi wa Huye bagana ku isongero ryawo hitwa Kwa Nyagakecuru.

Club Ibisumizi hamwe na bamwe mu baturage bo mu Gako bagana kuri Sitade Huye
Club Ibisumizi hamwe na bamwe mu baturage bo mu Gako bagana kuri Sitade Huye

Basabye n’andi ma clubs ya siporo kubibafashamo kandi birubahirizwa: ayo maclub yandi yaturutse na yo mu nkengero z’umugi wa Butare yiruka gake gake : hari abaturutse i Save (mu Murenge wa Ruhashya), abandi baturuka i Mpare (Mu Murenge wa Tumba), abandi baturuka mu Irango (mu Murenge wa Tumba), abandi na bo baturuka mu Muyogoro (Mu Murenge wa Huye).

Bamwe mu bagize Club Ibisumizi
Bamwe mu bagize Club Ibisumizi

Ayo maclub bafatanyije ni Umucyo, Tout Age, Amis de la Nature na Matyazo Friendship, kandi yagiye azana n’abaturage bo mu duce bahagurukiyemo. Aba bose bahuriye muri sitade Huye yari igiye gutahwa, babanza gukorera imyitozo ya siporo hamwe, mbere y’uko abayobozi bavuga amagambo ajyanye no gutaha iyi sitade ku mugaragaro.

Ku mpamvu y’iki gikorwa, Jérôme Kajuga, umuyobozi wa Club Ibisumizi asubiza agira ati “Twatangije siporo yo kuzamuka Umusozi wa Huye mukwa 12/2014. Twe buri kwezi tujyayo, ariko twiyemeje ko byibura inshuro imwe buri mwaka tuzajya tujyanayo abantu benshi. “

Kandi ati “Muri 2015 naho twari kujyayo mu kwa 12 bihurirana n’amatora ya referandumu. Twari twabyimuriye tariki ya 9/1/2016 na bwo bihurirana no gutaha Sitade Huye. Twanze ko intego yacu iburiramo burundu, duhitamo gutaha Sitade Huye tunashishikariza abantu n’ubundi gukora siporo.”

Mu myitozo ngororangingo kuri Stade Huye
Mu myitozo ngororangingo kuri Stade Huye
Kuri sitade bahahuriye n'andi ma clubs ya siporo maze bakorera imyitozo ya siporo hamwe
Kuri sitade bahahuriye n’andi ma clubs ya siporo maze bakorera imyitozo ya siporo hamwe

Ubundi Club Ibisumizi yiyemeje guteza imbere siporo yo kuzamuka imisozi, guteza imbere umuco banabungabunga amateka n’ahantu ndangamateka, ndetse no kurengera ibidukikije. Mu byo bateganya gukora harimo gukora ku buryo Kwa Nyagakecuru hasubirana isura hahoranye kera, na ba mukerarugendo bakazajya bahasura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza gukora umyitozo ngororangingi bitera ubuzima bwiza ese Huye club Ibisumizi sport niryari barabuze cyane Gasabo dukomeje kwesa imihigo kwisoko y’u Rwanda duhora kwisonga

umwami cyambarantama yanditse ku itariki ya: 23-11-2017  →  Musubize

mwaramutse nshuti zange igitekerezo cyanjye ni kuri film murigutegura nateguye film kumwami ruganzuII Ndoli iyambere iri Ku isoko kabiri2 ni yagatatu3 Nazo zigiye gusohoka ese ntabwo mumikinire yanyu tuzagongana? njye nk’umwami w’Ibisumizi by I Gasabo kwagihanga mumurwa iyintambara ntituzasubira inyuma murakoze bisumizi bya gatatu 3
tel:0783623707/0728623707

umwami Ruganzu II Ndoli cyambarantama yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka