Huye: Biteguye kuzareba CHAN, ariko ngo bazanyagirwa

Abanyehuye bavuga ko biteguye kuzareba imikino ya CHAN, ariko ngo bafite n’ubwoba bwo kuzanyagirwa nk’uko byabagendekeye bataha Sitade.

Ubwo Sitade Huye yatahwaga tariki 9/1/2016, abari bitabiriye ibirori ku manywa bari bicaye ahadatwikiriye bamwe batashye bitarangiye kubera kwicwa n’izuba.

Abafashe ku byuma bahari ari benshi kuko baje gushakisha agacucu mu gice gitwikiriye
Abafashe ku byuma bahari ari benshi kuko baje gushakisha agacucu mu gice gitwikiriye

Abarebye imikino ibiri y’umupira w’amaguru yabaye guhera ku gicamunsi cy’uriya munsi na bo ntibyabagendekeye neza kubera imvura: bamwe byabaye ngombwa ko bava muri sitade bakajya kugama, abandi na bo bajya kwicucika mu gice gitwikiriye cya sitade ku buryo hari n’abakingirije abari bicaye.

Gloria Umuhoza, aho yari yugamye inyuma ya sitade yagize ati “abafana twanyagiwe ku buryo wabonaga ibintu bitameze neza. Hakwiye gushyirwaho ibintu bikingira imvura muri sitade.”

Ramazani Ngabonziza na we aho ahagaze mu bwugamo ati “Sitade Huye nari nzi ko yubakitse neza. Imyanya y’icyubahiro ni yo yonyine imeze neza. Njye ntekereza ko bakwiye kuhatwikira hose kuko twese tuba twaje gufana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko ubwabo ntacyo bakora kuri iki kibazo. Ati “Ni ikibazo muri rusange cy’ibibuga byose, utavuga ngo abafana bose babona aho bicara imvura ntibagereho.”

Kandi ati “Ariko turizera ko dushobora kuzabona imicyo, abaturage bakareba imipira neza imvura itabanyagira.”

Imvura yatumye bamwe bajya kugama hanze ya stade abandi bicucika ahatwikiriye
Imvura yatumye bamwe bajya kugama hanze ya stade abandi bicucika ahatwikiriye

Umukino wa kabiri wahuje Mukura n’Amagaju warangiye bwije ku buryo amatara yo mu kibuga yacanywe. Urumuri ntirwari rumeze neza cyane kuko hagaragaraga ibicucu by’abakinnyi. Ngo bizakosoka ariko.

Meya Muzuka ati “ariya matara n’ubundi barimo kuyagerageza. Baracyanoza imimurikire yayo. Twumva iriya mikino izaba ikibazo cy’ibicucu kitakirimo.”

Uyu muyobozi anavuga ko uretse utubazo dukeya tukinozwa, imyiteguro ya CHAN urebye yarangiye.

Ati “ikibuga cyo cyaruzuye, n’icy’imyitozo cyaruzuye. Amahoteri na yo yariteguye, utwari dusigaye na two barimo baraturangiza. Twizera tudashidikanya ko CHAN izagenda neza mu karere kacu ka Huye.”

N’ubwo igice kinini cya sitade Huye ari ikidatwikiriye, imirimo yo kuyitunganya yatwaye akayabo k’amafaranga akabakaba miriyari eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega africa turacyarihasi !!! Nonese kukibatubaka stade itwikiriye hose ????

Kagabo yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka