Gasogi United na yo yasezeye mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Gasogi United yabaye ikipe ya kabiri itangaje ko itazitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2023, aho yatangaje ko ari impamvu zitabaturutseho

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08/02/2023 ni bwo ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro mu ijonjora ry’ibanze, aho Gasogi United yari yatomboye Rwamagana City FC.

Ikipe ya Gasogi United yasezeye mu gikombe cy'Amahoro
Ikipe ya Gasogi United yasezeye mu gikombe cy’Amahoro

Nyuma y’iyi tombola, ku mugoroba iyi kipe ya Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatanze itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko Ikipe ya Gasogi United yamaze kuva mu gikombe cy’Amahoro kubera impamvu zitayiturutseho.

Iyi kipe ya Gasogi ibaye ikipe ya kabiri isezeye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro nyuma ya AS Kigali yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu mikino ya shampiyona. Izi ziyongera kandi kuri APR FC y’abagore ibarizwa mu cyiciro cya kabiri itariyandikishije

Itangazo rya Gasogi risezera
Itangazo rya Gasogi risezera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka