Gacinya wangiwe kwiyamamaza, arateganya kwiyambaza CAF na FIFA

Gacinya Chance Denys yatangaje ko yiteguye kwiyambaza CAF na FIFA nyuma y’uko kandidatire ye mu matora ya FERWAFA yongeye kwangwa.

Gacinya Chance Denys
Gacinya Chance Denys

Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yamaze kumenyesha Gacinya Chance Denys ko atemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA ushinzwe tekinike, aho yamenyeshejwe ko hari ingingo y’ubunyangamugayo imugonga.

Nyuma yo kubona iyi baruwa, Gacinya Chance Denys yahise yandikira Komisiyo y’Amatora ayigaragariza ko yarenganye kandi ko yiteguye gukomeza kwiyamamaza, ndetse akaba yazaniyambaza inzego zirimo CAF na FIFA.

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yamaze no gusohora urutonde ‘ntakuka’ rutagaragaramo Gacinya, iyo Komisiyo ivuga ko Gacinya mu byangombwa yatanze atigeze atanga ikigaragaza ko atigeze ahamwa n’ibyaha cyangwa ngo akatirwe n’inkiko, ahubwo yatanze ibigaragaza bimwe mu byaha byigeze kumuhama mu nkiko.

Ibaruwa ya Gacinya:

Gacinya ntari kuri uru rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka