Etincelles yahagaritse amasezerano y’abakinnyi yari inafitiye ibirarane

Ikipe ya Etincelles FC y’I Rubavu yabaye indi kipe mu Rwanda ihagaritse amasezerano y’abakinnyi kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus

Tariki ya 09/05/2020, ni bwo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe ya Etincelles bandikiwe amabaruwa abamenyesha ko amasezerano y’akazi abaye asubitswe kugeza igihe kitazwi kubera ihagarikwa rya shampiyona ryatewe na Coronavirus.

Etincelles yahagaritse amasezerano y'abakinnyi n'abakozi bayo by'agateganyo
Etincelles yahagaritse amasezerano y’abakinnyi n’abakozi bayo by’agateganyo

Muri iyi baruwa, abakinnyi banamenyeshejwe ko ibirarane by’imishahara bafitiwe (Werurwe na Mata 2020), hazabaho ubwumvikane hagatu y’ikipe n’abakinnyi, ariko bakazabanza kugisha inama ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.

Etincelles ibi ikaba ibikoze nyuma y’amakipe nka Musanze, Espoir, Rayon Sports, Heroes zamaze guhagarika amasezerano y’abakinnyi kugeza igihe kitazwi, ndetse na Bugesera yiyemeje kujya ihemba abakinnyi 1/3 cy’umushahara bari basanzwe bahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka