Etincelles FC yabonye umufatanyabikorwa mushya

Ikipe ya Etincelles FC isanzwe ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze kubona umufatanyabikorwa mushya, basinyanye amasezerano y’igihe kirekire.

Etincelles FC yabonye umuterankunga mushya
Etincelles FC yabonye umuterankunga mushya

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Etincelles FC, bamenyesheje abakunzi n’abafana b’iyi kipe yambara umutuku n’umweru, ko ubu bamaze kubona umufatanyabikorwa mushya, ni ikigo cya Esicia Ltd gisanzwe gitanga serivisi zo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, biciye ku rubuga Pay.rw na *508*7#.

Aya masezerano akaba azafasha ikipe ya Etincelles FC kwinjiza amafaranga binyuze mu bafana bayo, nyuma yo kwandika no kubarura abakunzi ba Etincelles FC bari mu gihugu, bikorewe ku ikoranabuhanga. Gushyiraho ibyiciro by’abakunzi ndetse n’imisanzu bishyura, kubaka urubuga (website) rw’ikipe ndetse no kurushyiraho uburyo bufasha abakunzi ba Etincelles FC bari mu mahanga kwishyura imisanzu n’ibindi.

Guhera ubu, abakunzi ba Etincelles FC bari mu Rwanda bashobora kwiyandikisha biciye kuri *508*7#, aho ku ikubitiro buri muntu wiyandikishije asabwa gutanga umusanzu w’amafaranga 300 ajya kuri konti y’iyo kipe.

Esicia Ltd ubu ni we muterankunga mushya wa Etincelles FC
Esicia Ltd ubu ni we muterankunga mushya wa Etincelles FC

Abakunzi ba Etincelles FC kandi bakaba bashobora kugura no kwishyura serivisi zitandukanye nko kwishyura umuriro, amazi, ifatabuguzi rya televiziyo, maze iyo kipe igahabwa umugabane ku byinjijwe.

Mu kiganiro yahaye Kigali Today, umuyobozi wa Etincelles FC Enock Ndagijimana, yavuze ko bishimiye gusinyana amasezerano n’ikigo cya Sicia Ltd, kuko bigeye gufasha abakunzi ba Eincelles FC kuba hafi no gufasha ikipe yabo mu buryo buhoraho.

Ati “Twishimiye gusinya aya masezerano na Esicia nk’ikigo kizobereye mu kwishyurana biciye mu ikoranabuhanga. Umupira ugezweho ni igicuruzwa tugomba kubyaza umusaruro. Ubutunzi bukomeye dufite ni abakunzi ba Etincelles FC, ari na yo mpamvu twifuje gushyiraho ubu buryo kugira ngo biyandikishe, tubamenye bityo tubashe no kubategurira gahunda zibanogeye cyane cyane uhereye mu mwaka utaha w’imikino”.

Ndagijimana Enock, Perezida wa Etincelles FC
Ndagijimana Enock, Perezida wa Etincelles FC

Ikipe ya Etincelles FC nyuma y’umunsi wa 22 wa shampiyona iri ku mwanya wa 7 n’amanota 34, aho ndetse yari imaze imikino 3 yikurikiranya nta ntsinzi.

Etincelles FC yiyongereye ku makipe nka Rayon Sports, Gasogi United, Kiyovu Sports ndetse n’ayandi, aho abakunzi bayo bayafasha biciye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka