#CHAN2020: Amavubi abonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru, Amavubi, ibonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho nyuma yo gutsinda Togo ibitego 3-2.

Ku munota wa gatandatu w’umukino, Manzi Thierry yavunitse asimburwa na Emery Bayisenge.

Ku munota wa 17, Byiringiro Lague yakoreye ikosa ku mukinnyi wa Togo, ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

Byiringiro Lague yaje guhita azamukana umupira acenga abakinnyi babiri ba Togo, awuhereza Jacques Tuyisenge ateye mu izamu uca hejuru.

Ku munota wa 37, abakinnyi ba Togo baciye mu rihumye Amavubi, umupira ugera kuri kapiteni wa Togo ahita abatsindira igitego cya mbere.

Nyuma y’iminota Amavubi yari amaze asatira Togo, Emery Bayisenge yaje gutera Coup-franc, maze Niyonzima Olivier Sefu ahita ayitsinda n’umutwe, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego cya mbere cyahaye icyizere ikipe y'u Rwanda
Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego cya mbere cyahaye icyizere ikipe y’u Rwanda

Ku munota wa 56, umutoza Mashami Vincent yakuyemo Kalisa Rachid utararangiza umukino n’umwe muri iri rushanwa asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Togo yahise ibona igitego cya kabiri, ariko Amavubi na yo ku mupira wahinduwe na Ombolenga Fitina, Tuyisenge Jacques yahise atsindia Amavubi igitego cya kabiri.

Tuyisenge Jacques yatowe nk'umukinnyi mwiza w'uyu mukino
Tuyisenge Jacques yatowe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino

Ku munota wa 60, Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na rutahizamu Ernest Sugira. Nyuma y’iminota ibiri ageze mu kibuga, Ernest Sugira yaje guhita abona umupira acenga myugariro wa Togo ahita atsindira Amavubi igitego cya gatatu.

Sugira yatsinze igitego cya Gatatu cyahesheje intsinzi u Rwanda
Sugira yatsinze igitego cya Gatatu cyahesheje intsinzi u Rwanda

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kbx bakoze umuti

Elisa yanditse ku itariki ya: 31-01-2021  →  Musubize

Murakoze kutujyezaho ayamakuru meza amavubi yakoze umuti pe!

Samwel twagirumukiza yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

amavubi oyeeeee oyeeeee

gad yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Mana yanjye harakorwa iki ngo dusigasire iyi ntsinzi yacu tubonye bityo amavubi ahore agaragara ko atsinda buri gihe FERWAFA na MINISPOC mushaka icyakorwa ni ideni mufitiye abanyarwanda

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka