Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’inama yahuje Ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana ba Etincelles FC ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe. Umuyobozi w’abafana ba Etincelles FC Twagirayezu Vincent, yabwiye Kigali Today ko abafana bahanwe ari batatu bahagarikwa amezi atandatu batagira uruhare mu mikino y’umupira w’amaguru.
Yagize ati "Uko ari batatu twabahanishije igihano cy’amezi atandatu batagira igikorwa bongera gukora mu ikipe ya Etincelles FC ndetse batanagaragara mu yindi mikino yose hano mu Rwanda."
Abajijwe ukuntu ikipe imwe yahagarika abafana mu bikorwa byose by’umupira mu gihugu, uyu muyobozi w’abafana yavuze ko bo bafashe imyanzuro ya bo nk’abahagarire abafana ko ubuyobozi bw’ikipe ari bwo bushobora kuzagira izindi nzengo bubishyiramo.
Zimwe mu mpamvu bavuga ko zashingiweho abafana bahagarikwa ni ukuba ngo barasebeje akarere ka Rubavu bashinjaga gutererana ikipe ya Etincelles FC kandi ngo ibyo bakoze ntawari wabibatumye.
Kuri uyu wa Kabiri Kigali Today yamenye ko ikipe ya Etincelles FC yahembye abakinnyi n’abakozibayo ibirane by’amezi abiri Mutarama na Gashyantare 2024 bari bababereyemo.
Etincelles FC iri kurwana no kuba itasubira mu cyiciro cya kabiri kuko iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma wa 15 aho ifite amanota 22.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndumva aba bantu barenganye!
Njye ndumva aba bantu barenganye!
Nyamara abo bafana bavugiye abakinnyi, nonese ko bahise bahembwa murikumva batakoze umuti ! Ngo bazize kuba barakoze ibintu batabwiwe! ubwose bari kubibwirwa nande!
Nyamara abo bafana bavugiye abakinnyi, nonese ko bahise bahembwa murikumva batakoze umuti ! Ngo bazize kuba barakoze ibintu batabwiwe! ubwose bari kubibwirwa nande!