Agahinda n’ibyishimo: Ibyaranze abafana barebye umukino wa APR FC na Rayon Sports (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports, bamwe mu bafana bari mu byishimo mu gihe abandi byari agahinda

Kuri uyu wa Kabiri kuri STade ya Kigali i Nyamirambo, habereye umukino wahuje ikipe ya APR FC yari yakiriye Rayon Sports, umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Essomba Willy Onana ku ruhande rwa Rayon Sports, mu gihe APR Fc yatsindiwe na Manishimwe Djabel na Ruboneka Jean Bosco.

Uyu mukino ni wo mukino witabriwe n’abafana benshi kuva COVID-19 yagera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, aho Stade ya Nyamirambo yagaragaraga nk’iyuzuye, mu gihe mu yindi mikino yatambutse abafana babaga ari mbarwa.

Amwe mu mafoto yaranze abafana kuri uyu mukino

Rwarutabura na mugenzi we ufana APR bategereje ikiri buve mu mukino
Rwarutabura na mugenzi we ufana APR bategereje ikiri buve mu mukino
Ibyishimo byari byose ku bakunzi ba Rayon Sports ubwo yari imaze gutsinda igitego cya mbere
Ibyishimo byari byose ku bakunzi ba Rayon Sports ubwo yari imaze gutsinda igitego cya mbere
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Rwarutabura ufana Rayon Sports ni uku yari ameze
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Rwarutabura ufana Rayon Sports ni uku yari ameze
Abafana ntibari baherutse kuzura Stade
Abafana ntibari baherutse kuzura Stade
Nyuma y'umukino abafana ba APR FC bashimira abakinnyi babo
Nyuma y’umukino abafana ba APR FC bashimira abakinnyi babo
Umukino warebwe n'ingeri zitandukanye
Umukino warebwe n’ingeri zitandukanye

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURABABAYE MASUDI AGE AKINICH A MANASE MUTATU

SIRIVER yanditse ku itariki ya: 28-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka