Abayobozi bakuru b’ingabo basuye APR FC, bashimangira intego yo kugera mu matsinda (AMAFOTO)

Mu myitozo ya kabiri y’ikipe ya APR FC, abayobozi bakuru b’ingabo basuye iyi kipe i Shyorongi baganira ku mwaka w’imikino wa 2020/2021 ugiye gutangira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05/10/2020, abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bari bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco Kazura n’Umugenzuzi mukuru wa RDF Lt Gen Jacques Musemakweli, basuye ikipe ya APR FC aho ikorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi.

Umugaba mukuru w'ingabo Gen Jean Bosco Kazura aganiriza abakinnyi ba APR FC
Umugaba mukuru w’ingabo Gen Jean Bosco Kazura aganiriza abakinnyi ba APR FC

Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yashimiye abakinnyi uko bitwaye umwaka ushize wa shampiyona ndetse anabibutsa intego nshya ikipe yihaye umwaka utaha w’imikino zirimo kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, ndetse no kugera kure mu marushanwa mpuzamahanga, by’umwihariko kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Yagize ati: ”Umwaka ushize nari mbafitiye icyizere cyinshi kuko muri intoranywa zazanywe zibanje kwigwaho neza, uko imikino yagendaga yiyongera nakiraga amakuru y’uko mukomeje kwitwara kugeza ku mukino wa 23 ubwo COVID-19 yadukomaga mu nkokora imikino igahagarikwa. N’iyo idahagarikwa twari dufite icyizere ko mwari gusoza shampiyona yose mudatsinzwe kuko amakipe akomeye yose mwari mwayazengurutse.”

Ati ”Iriya kipe yitwaye neza umwaka ushize ubu twongeyemo amaraso mashya, ni abakinnyi b’abahanga kandi twazanye tubizeye ko hari byinshi bazongera, twizeye ko muzaduhesha ishema mukagera mu matsinda ya Champions League kuko birashoboka cyane."

Yongeyeho ati "Icya mbere ni ukwigirira icyizere ko bishoboka ukiha intego muri wowe ukumva ko ntawakubuza kubigeraho uwo muhuye wese intego ikaba kumukura mu nzira kugera ugezeyo. Mbafitiye icyizere ko tuzagerayo ahasigaye ni ugukora tugashyira mu bikorwa intego twiyemeje.”

Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry abwira abayobozi ko biteguye kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino
Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry abwira abayobozi ko biteguye kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Maze muzibeshye mutsindwe, bazahite babadiha men, ariko ni byiza da ko basauye i team yabo, bayihe udukashe tu!!!!!

Kanyandekwe Alias yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Maze muzibeshye mutsindwe, bazahite babadiha men, ariko ni byiza da ko basauye i team yabo, bayihe udukashe tu!!!!!

Kanyandekwe Alias yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka