Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu begukanye igikombe cy’Intwari (Amafoto na Video)

Imikino ihuza inzego za gisirikare zitandukanye yari imaze iminsi iba, yasojwe urwego rw’abasirikare barinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ari bo begukanye igikombe.

Ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 i Nyamata mu Karere ka Bugesera, habereye umukino wa nyuma w’imikino yahuzaga inzego za gisirikare (Inter Force Competition).

Ku mukino wa nyuma hahuriye ikipe y’abasirikare barinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru(Republican Guard), bakinaga n’urwego rwa Special Operations Force.

Uyu mukino warangiye Republican Guard ari yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Special Operations Force ibitego 2-1.

Ibyishimo byari byose nyuma yo kwegukana igikombe
Ibyishimo byari byose nyuma yo kwegukana igikombe

Ikipe y’abasirikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu yatsinze ibitego byayo mu gice cya mbere, aho icya mbere cyatsinzwe ku munota wa gatanu gusa, gitsinzwe na Mutabazi Jean Claude, icya kabiri kijyamo ku munota wa 30 gitsinzwe na Bizimana Théoneste. Igitego cya Special Operation Forces cyatsinzwe na Musengo Jean Baptiste ku munota wa 48, umukino urangira ari 2-1.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard KWIZERA & Eric RUZINDANA
Amafoto: Eric RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wawooo nkunga RDF kuburyo nanjye ubwanjye ntatabyisobanurira songs mbera ngabo nziza

Gasana innocente yanditse ku itariki ya: 1-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka