Abakinnyi n’abakozi ba APR FC basezeye kuri Lt Gen Jacques Musemakweli (AMAFOTO)

Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021, abakozi ba APR FC basezeye kuri Lt Gen Jacques Musemakweli witabye Imana tariki ya 12 Gashyantare 2021.

Abakinnyi 11, abatoza bane n’abandi bakozi b’ikipe ya APR FC bayobowe n’umunyamabanga wa APR FC Masabo Michel, ku Cyumweru tariki 14/02 basezeye kuri Lt Gen Jacques Musemakweli, igikorwa cyabereye mu urugo iwe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya APR FC, nyuma y’iki gikorwa, Kapiteni Manzi Thierry yatangaje ko amwibukira kuri byinshi birimo ubutumwa yohererezaga ikipe ndetse no kubibutsa kenshi gukomera kw’ikipe ya APR FC kugira ngo bifashe ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: ”Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli icyo ntazamwibagirirwaho ni uko igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose twakinnye, twaba turi kumwe ku kibuga ndetse n’iyo atarebaga umukino bitewe n’akazi, buri gihe ubutumwa bwe butwongera imbaraga bwatugeragaho budusaba intsinzi kandi akenshi yarabonekaga.”

”Muri rusange ikipe yose yaduteraga imbaraga atubwira ko byose bishoboka ntacyo tubuze byose twabigeraho, akadusaba gushyiramo imbaraga mu kazi kacu k’umupira w’amaguru tukazamura urwego rw’imikinire yacu."

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyakwigendera imana izamuhe uruhuko ridashira

samuel yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo. Gusa yakoze byinshi byiza yakabaye intwari.ababisuzuma bazabisuzume. U RWanda n’abanyarwanda twihangane. Iyo Imana isaruye ibyayo ntawujurira.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka