AS Kigali itsinze APR FC iyitwara igikombe

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, kuri sitade ya Kigali hakinwe umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda Super Cup 2022, ikipe ya AS Kigali ku nshuro ya gatatu yikurikiranya itsinda APR FC inayitwara igikombe itsinze kuri penaliti 5-3.

AS Kigali yatwaye Super Cup ya kabiri
AS Kigali yatwaye Super Cup ya kabiri

Ni umukino utaryoheye benshi bari bawitezemo byinshi kuko nta bintu bidasanzwe byagaragayemo ariko ku munota wa 27 Manishimwe Djabel yazamukanye umupira yubura amaso awuhereza mu kirere Niyibizi Ramadhan wigaragaje muri uyu mukino maze agerageza guhindukira agana mu izamu akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.

Iyi penaliti yabanje kutemerwa n’abakinnyi ba AS Kigali yahawe Byiringiro Lague ngo ayitere ariko ayitera mu maboko y’umunyezamu Ntwari Fiacre wayikuyemo akanagumana umupira, igice cya mbere kitabayemo ibintu byinshi kirangira ari 0-0.

Ku munota wa 56 Haruna Niyonzima ku ruhande rw’ibumoso imbere, yahererekanyije umupira neza na Kalisa Rachid ariko awusubiza kapiteni Haruna akata agapira kashyizweho umutwe na Shaban Hussein ahita aroba umunyezamu Ishimwe Pierre ariko umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 68 kapiteni Manishimwe ku mupira wari uturutse kuri Mugunga Yves wagize umukino mwiza, yateye ishoti adahagaritse ariko umupira ujya hejuru gato y’izamu rya Ntwari Fiacre

Ku munota wa 77 Niyonzima Olivier Sefu ku mupira yari ahawe na Haruna Niyonzima, yakorewe ikosa inyuma y’urubuga rw’amahina iburyo havamo kufura yatewe na Haruna Niyonzima witwaye neza cyane cyane mu gice cya kabiri maze Shaban Hussein ashyiraho umutwe ariko umupira uca hejuru y’izamu gato.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 hahita hongerwaho iminota 30 y’inyongera na yo irangira ntawe ushoboye gutsinda igitego, hahita hitabazwa penaliti AS Kigali itwara igikombe cya Super Cup 2022 itsinze APR FC kuri penaliti 5-3 kuko myugariro Ishimwe Christian yahushije penaliti ku ruhande rwa APR FC.

AS Kigali yahawe miliyoni eshanu z'Amafaranga y'u Rwanda
AS Kigali yahawe miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda

Ni ku nshuro ya kabiri AS Kigali itwaye igikombe cya Super Cup nyuma yo kugitwara mu mwaka wa 2019 itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga:

APR FC: Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Niyigena Clement, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves.

AS Kigali: Ntwari Fiacre, Dusingizimana Gilbert Rugirayabo Hassan, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Niyonzima Olivier Seif, Kakule Mugheni Fabrice, Niyonzima Haruna, Kalisa Rashid, Shabani Hussein Tchabalala na Man Ykre.

Haruna Niyonzima yitwaye neza muri uyu mukino
Haruna Niyonzima yitwaye neza muri uyu mukino
Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice yishimira igikombe
Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice yishimira igikombe
Cassa Mbungo André atsinze APR FC inshuro eshatu zikurikiranya
Cassa Mbungo André atsinze APR FC inshuro eshatu zikurikiranya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka