AS Kigali inganyije na Sunrise FC ifata umwanya wa mbere

Kuri uyu wa kane,ikipe ya AS Kigali mu karere ka Bugesera yahanganyirije na Sunrise FC 2-2 ifata umwanya wa mbere mu gihe abo bahanganiye igikombe cya shampiyona batari bakina.

Ni umukino AS Kigali yagiye gukina ifite amahirwe yo kuwutsinda igafata umwanya wa mbere mu gihe amakipe bahanganiye igikombe atari yakina. Iyi kipe yatangiye umukino itsinda igitego ku munota wa gatandatu gitsinzwe na myugariro Rukundo Denis ku mupira yari ahawe na Nyarugabo Moise.

AS Kigali bishimira igitego cya mbere Rukundo Denis(uri imbere) yari amaze gutsinda.
AS Kigali bishimira igitego cya mbere Rukundo Denis(uri imbere) yari amaze gutsinda.

Ibyishimo bya AS Kigali ariko ntabwo yashoboye kubijyana mu kiruhuko kuko mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 44 rutahizamu Babuwa Samon yishyuriye Sunrise FC bajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Rukundo Denis watsinze igitego cya mbere
Rukundo Denis watsinze igitego cya mbere

Mu gice cya kabiri cy’umukino AS Kigali yongeye kuyobora umukino aho ku munota wa 61 Shaban Hussein Tshabalala yayitsindiye igitego cya kabiri n’umutwe, ariko nanone ntibyafata igihe kinini kuko ku munota wa 84 w’umukino Babuwa Samson yongeye gutsinda Sunrise FC igitego cya kabiri cyatumye umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, agabana amanota y’umunsi wa 20 wa shampiyona mu gihe mu mukino ubanza ikipe ya AS Kigali mu karere ka Nyagatare yari yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1.

Tuyisenge Jacques agerageza gushaka igitego cy'intsinzi
Tuyisenge Jacques agerageza gushaka igitego cy’intsinzi

AS Kigali mu mikino itanu(5) iheruka gukina ya shampiyona yatsinzemo ibiri (2) nayo itsindwa ibiri (2) mu gihe yanganyije umukino umwe(1) ari nawo w’uyu munsi. Muri iyi mikino kandi iyi kipe iri guhatanira igikombe cya shampiyona yatsinzemo ibitego bitanu itsindwa bine.

Nubwo yanganyije uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ariko AS Kigali byatumye ifata umwanya wa mbere aho ifite amanota 37 ndetse n’ibitego 16 izigamye mu gihe APR FC nayo ifite amanota 37 izigamye ibitego 10.

Babuwa Samson (no17) ni we watsinze ibitego bibiri byose bya Sunrise FC.
Babuwa Samson (no17) ni we watsinze ibitego bibiri byose bya Sunrise FC.

Indi mikino ya shampiyona iteganyijwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023

Bugesera FC vs Rutsiro FC (Sitade Bugesera ,saa cyenda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka