AS Kigali inganyije na Rayon,APR isubira ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports kuri Stade ya Kigali inganyije na AS Kigali,maze APR yatsinze Mukura 2-1 ihita isubira ku mwanya wa mbere

Mu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sports isatira cyane ikipe ya AS Kigali,mu minota icumi ya mbere ikipe ya Rayon Sports yari imaze kurata uburyo bugera kuri butatu bwo gutsinda ,harimo ubwa Savio,Diarra ndetse na Davis Kasirye.

Ku munota wa 17 w’umukino,kuri koruneri yari ibonetse nyuma yo kotsa igitutu ikipe As Kigali,Manzi Thierry yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya mbere,gusa AS Kigali yaje kucyishyura gitsinzwe na Sugira Ernest wari ubanje gucenga ba myugariro ba Rayon Sports,maze igice cya mbere nacyo kirangira ari 1-1

Igitego cya mbere cya Rayon Sports
Igitego cya mbere cya Rayon Sports
Rayon Sports yishmira igitego cya Manzi Thierry
Rayon Sports yishmira igitego cya Manzi Thierry

Abakinnyi babanjemo

As Kigali:Batte Shamiru,Hamdan Bariyanga,Ndaka Freddy,Bishira Ratif,Kayumba Soter,Nsabimana Eric,Akili John Peter Mabula,Murengezi Rodrigue,Sugira Ernest,Mico Justin,Tibingana Charles

AS Kigali yabanjemo
AS Kigali yabanjemo

Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame,Manzi Thierry,Niyonkuru Djuma Radju,Munezero Fiston,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Olivier Sefu,Mugenzi Cedrick,Nshuti Dominique Savio,Kwizera Pierrot,Davis Kasirye,Ismaila Diarra

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Andi mafoto kuri uyu mukino

Urutonde rw’agateganyo

Ikipe Imikino Amanota
01 APR FC 17 37
02 RAYON SPORTS 17 36
03 MUKURA VS 17 32
04 POLICE FC 17 31
05 AS KIGALI 17 30
06 KIYOVU SPORTS 17 29
07 BUGESERA FC 17 24
08 GICUMBI FC 17 23
09 SUNRISE FC 17 23
10 AMAGAJU FC 17 19
11 MARINES FC 17 18
12 MUSANZE FC 17 16
13 ESPOIR FC 17 16
14 ETINCELLES FC 17 13
15 RWAMAGANA CITY FC 17 10
16 AS MUHANGA 17 8

Imikino yabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 20/04/2016

Sunrise Fc 0-0 Marines Fc (Rwamagana)
AS Kigali 1-1 Rayon Sports (Stade de Kigali)
Etincelles 2-0 Rwamagana City Fc (Stade Umuganda),
Gicumbi Fc 1-1 Musanze Fc (Gicumbi)
Mukura VS 1-2 APR Fc (Stade Huye)
Bugesera Fc 2-0 Police Fc (Nyamata)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

7 gicumbi 17 imikino 23 amanota 8 bugesera 17 imikino 24 amanota ntabwo bibaho mukosore iyo resulta.

Ngabo yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka