Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 02/12/2020, nibwo ikipe ya APR FC yafashe rutemikirere ya Rwandair yerekeza I Nairobi muri Kenya, aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia, mu marushanwa ya CAF Champions League.
Uyu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze, biteganyijwe ko uzaba ku wa Gatandatu tariki 05/12/2020, ukabera kuri Nyayo Stadium, aho APR FC kugira ngo ikomeze isabwa byibura kunganya, kuko umukino ubanza yari yawutsinze ku bitego 2-1.
Abakinnyi 23 yajyanye i Nairobi muri Kenya
Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier.
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Buregeya Prince, Manzi Thierry (Kapiteni), Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Aimé Placide, Imanishimwe Emmanuel na Niyomugabo Claude.
Abakina hagati: Mushimiyimana Mohammed, Ruboneka Jean Bosco, Niyonzima Olivier ‘Seifu’, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel na Bukuru Christopher.
Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Usengimana Danny, Mugunga Yves, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques.
Abakinnyi bava i Shyorongi
Muri Rwandair berekeza Nairobi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngewe ikinteye agahinda nukuntu aper Efuc yaba yaritwaye neza murwanda ariko yagerahanze bakagaragaza integenke kdi hanomurwanda twaragaragaje imbaraga nyisha voulema