APR FC yanyomoje amakuru y’uko Sugira Ernest yatijwe muri Police FC

Hari amakuru yakomeje kumvikana y’uko Rutahizamu wa APR FC Ernest Sugira, yamaze gutizwa muri Police FC mu gihe cy’amezi atandatu.

Nyuma yo kumenyeshwa ko atazifashishwa mu mikino APR FC ifite imbere, rutahizamu Sugira Ernest byakomeje kuvugwa ko yatijwe muri Police FC.

Uyu rutahizamu wari umaze amezi abiri yarahagaritswe n’ikipe ya APR FC ndetse akanoherezwa gukorera imyitozo mu ikipe y’abakiri bato ya APR FC.

Sugira Ernest yari yifujwe n’ikipe ya Gasogi United ariko agaragaza ko atifuza kuyijyamo, ndetse anashakwa na Rayon Sports.

Sugira Ernest yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamaze kuva muri APR ndetse anavuga ko igihe cyose ashobora kuzagaruka muri iyi kipe. Mu gihe byavugwaga ko yaba yerekeje muri Police, ikipe ya APR FC yo irahakana ko yatijwe muri Police FC.

Mu butumwa umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver yaduhaye, aravuga ko batigeze bamutiza muri Police FC ko ahubwo yifuzwa na Rayon Sports na Gasogi United gusa.

Yagize ati"Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buranyomoza amakuru avuga y’uko umukinnyi wayo Sugira Ernest yatijwe mwikipe ya Police Fc."

"Kugeza ubu amakipe 2 gusa Rayon Sports na Gasogi United ni zo zanditse zisaba gutizwa umukinnyi Sugira Ernest."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko kobavugako yagiye muri palice bakongera ngo muri rayon sport amakuru nyayo nayahe ?

jean pierre yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Twemera imyanzuro ubuyobozi bwa APFc

Nduwimana yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

ikipe ya apr mubyukuri nayo gbyayo bazabyicuza.

Twizerimana eric yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka