APR FC itsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere

Kuri iki cyumweru, ikipe ya APR FC yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Bugesera.

Ni umukino APR FC yatangiye neza cyane hakiri kare kuko ku munota wa gatatu gusa Nshuti Innocent yayitsindiye igitego ku mupira yahawe na Niyibizi Ramadhan.Iyi kipe yashakaga kwisubiza umwanya wa mbere yahise yiharira umukino Etincelles FC ikora amakosa menshi mu bwugarizi.

APR FC
APR FC

Etincelles FC ariko nayo nyuma y’iminota 20 yagarutse mu mukino itangira guhererekanya neza cyane ku bakinnyi nka Kakule Mukata Justin, Niyonkuru Sadjat ndetse na Ciza Hussein. APR FC ku munota wa 33 yongeye guca Etincelles FC murihumye mu buryo bwihuse Nsengiyumva Irshad aha umupira muremure Niyibizi Ramadhan wawirukankanye maze awugarurira Bizimana Yannick warebanaga n’izamu ahita atsinda igitego cya kabiri.

Mu minota itatu y’inyongera mu gice cya mbere Etincelles FC yari yakomeje gukina neza cyane yabonye igitego cyo kwishyura nyuma yuko Kakule Justin akorewe ikosa na Nsengiyumva Irshad wa APR FC inyuma gato y’urubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga kufura. Uyu mupira w’umuterekano watewe neza na Nsabimana Hussein awunyuza mu rukuta amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC ifite ibitego 2-1.

Igice cya kabiri Etincelles FC yatangiye ikora impinduka ishyiramo abarimo Niyonsenga Ibrahim na Muniru Abdul Rahman wasimbuye Gedeon Bandeka ndetse inakuramo Moro Sumaila. Uyu Muniru Abdul Rahman yahise ayibonera igitego cyo kunganya ku munota wa 60 giturutse kuri koruneri yatewe na Rutayisire Aman ayiha Niyonkuru Sadjat ateye ishoti rikomeye umunyezamu Ishimwe Pierre awukuramo ariko ku burangare bw’ubwugarizi bwa APR FC ahita asubiza umupira mu izamu.

Ibyishimo bya Etincelles FC ntabwo byamaze kabiri kuko nyuma y’iminota ine yahise itsindwa igitego cya kabiri ku mupira Nsengiyumva Irshad yatangiye hagati mu kibuga awuhereza Mugisha Gilbert wawugenzuriye neza mu kirere maze awurenza umunyezamu wa Etincelles FC Nsengimana Dominique.

Ku munota wa 79 Kakule Justin Mukata yakoreye ikosa Ishimwe Anicet wari winjiye mu kibuga asimbura maze umusifuzi atanga kufura. Uyu mupira ku ishoti rikomeye watewe neza na Ishimwe Christian uyu wakinaga inyuma ibumoso maze abonera ikipe igitego cya kane ,uyu mukino amakipe yombi yakinnye neza muri rusange urangira APR FC yegukanye intsinzi ku bitego 4-2.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC gusubirana umwanya wa mbere n’amanota 40 n’ibitego 12 izigamye mu gihe Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 39.

Undi mukino wabaye:

Police FC 4-0 Musanze FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ESE apr irazana abanyamahanga

Mugiraneza justin yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka