Igitego cya Manishimwe Djabel yatsinze Bugesera fc gifashije APR Fc kubona amanota 3 ya mbere Ku munsi wa 2 wa shampiona .
Mu mukino wari utegerejwe na benshi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-0
Rutahizamu ukomoka i Burundi Shabban Hussein Tchabalala, ymaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Bugesera Fc mu mwaka w’imikino 2019/2020
Myugariro wa APR Fc Mutsinzi Ange uheruka kugongana na Sugira Ernest mu mukino bakinaga na AS Kigali, abaganga bamuhaye ikiruhuko cy’iminsi itatu
Mu mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itegerejwe kuri uyu wa kabiri, hategerejwe imikino ibiri izahuza amakipe ahabwa amahirwe y’igikombe
Ku mukino wa mbere wa Shampiyona wakinirwaga kuri Stade nshya ya Bugesera Heroes yahatsindiwe ibitego bibiri ku busa ku mukino wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Gasogi United yihagazeho inganya na Rayon Sports 0-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro.
Mu mukino wafunguraga Shampiyona y’u Rwanda 2019, AS Kigali inganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Nyuma y’amezi ane Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona iheruka irusha mukeba APR amanota arindwi, shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka wa 2019/2020 uratangira kuri uyu wa gatanu.
Stade ubworoherane yamaze kwemererwa kuzakira imikino ya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/2020 n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Ubwo umukino w’igikombe cya Super Cup kiruta ibindi mu Rwanda muri 2019 waganaga ku musozo, AS Kigali yari iri mbere n’ibitego 2-1. Ku munota wa nyuma w’inyongera, abafana ba Rayon Sports basazwe n’ibyishimo kubera igitego cyo kwishyura cya Eric Rutanga cyatumye umukino winjira muri za penariti.
Ikipe ya AS Kigali itsinze iya Rayon Sports mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup), ihita yegukana icyo gikombe.
Mbere y’umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza Rayon Sports na AS Kigali, Haruna Niyonzima Captain wa AS Kigali yitezwe kugaruka mu kibuga, nyuma yo gusiba imikino Nyafurika ikipe ye yakinnye kubera kubura ibyangombwa.
Johnathan "Johnny" McKinstry wahoze atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yarangije kwemezwa nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Uganda aho kuri uyu wa mbere tariki 30Nzeri 2019 yasinye amasezerano y’imyaka itatu.
Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda isigaje iminsi mike ngo itangire, muri Sitade Ubworoherane y’i Musanze hari akazi katoroshye mu rwego rwo gushaka icyemezo cyemerera iyo sitade kwakira imikino ya Shampiyona.
Mu mukino ubanza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya CHAN 2020 , Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) atsindiye Ethiopia iwayo igitego kimwe ku busa.
Nyuma y’iminsi hashakishwa umutoza ugomba gusimbura Robertinho, Rayon Sports yasinyishije Javier Martinez Espinoza amasezerano y’umwaka umwe.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yaraye igeze i Addis Ababa muri Ethiopia amahoro, aho igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya CHAN.
Nyuma y’uko ikipe ya Mukura yatsinze iya Rayon Sport ikayitwara igikombe cy’amarushanwa y’ikigega ‘Agaciro’, umufana umwe yayihaye ikimasa mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) itsinze iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Léopards) mu mukino wa Gicuti.
Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru bashishikajwe no gufana amakipe yabo bakunda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi (UEFA Champions League), ibyamamare byo mu Rwanda birimo abahanzi, abavanga imiziki, abakinnyi n’abandi, ni bamwe mu biteguye kurara bicaye imbere ya televiziyo zabo birebera amakipe bafana.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kugera i Kinshasa aho igiye gukina na DR Congo mu mukino wa gicuti utegura uwa Ethiopia
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna na AS Kigali yamaze kubona ibyangombwa bikuraho inzitizi zatumaga adakina imikino mpuzamahanga.
Abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Mukura Victory Sports, baravuga ko ikipe yabo yihesheje agaciro na bo ikakabahesha nk’abafana.
Mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro, Mukura itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 yegukana igikombe
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye kuri Stade Amahoro, Police FC itsinze APR igitego 1-0
Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, AS Kigali inganyije na Proline igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro itsinze Police Fc kuri Penaliti
Mu mukino wa mbere w’irushanwa ry’Agaciro, APR itsinzwe na Mukura kuri Penaliti nyuma yo kunganya 2-2.
Mbere y’umukino wa Confederation Cup uzahuza AS Kigali na Proline ku munsi w’ejo kuwa gatandatu 14 Nzeri 2019, Nlog Makoun Umunyakameroni ukinira AS Kigali nyuma yo kubona ibyangombwa, yahigiye guca umuhigo wa Rayon Sports ageza kure iyi kipe mu mikino nyafurika.